Ibihangange 9 bizitabira irushanwa rya Kigali International Peace Marathon
Mu gihe habura iminsi itageze no ku kwezi ngo irushanwa mpuzamahanga ngaruka mwaka ryo gusiganwa ku maguru ryitiriwe amahoro rya Kigali ribe, hamenyekanye bimwe mu bihangange bitegerejwe I Kigali.
Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa kane taliki ya 18 Gicirasi, ubuyobozi bwa federasiyo y’umukino wo gusiganwa ku maguru mu Rwanda (Rwanda Athletics Federation) bwatangaje ko imyiteguro ijyeze kure ndetse ko akarusho muri uyu mwaka iri rushanwa rizitabirwa na bimwe mu bihangane muri uyu mukino baherutse no kwitwara neza mu marushanwa mpuzamahanga arimo nka Madrid Marathon, Hangzhou Marathon Champion, Zaragoza Marathon ndetse n’izindi.
Perezida wa federasiyo y’umukino wo gusiganwa ku maguru mu Rwanda Rtd Lt. Col Kayumba Lemuel yavuze ko kwiyandikisha kubifuza kwitabira iri siganwa bigikomeje kandi ko umubare mu nini ari uw’abanyamahanga.
Ibi ariko ngo bikaba bishingiye cyane ku mwihariko w’uyu mwaka kuko ibihembo byari bisanzwe bitangwa muri iri siganwa byakubwe inshuro 5 kugirango bazamure agaciro k’irushanwa ndetse no gukurura abaryitabira bari ku rwego rwo hejuru kandi ko kuri iyi nshuro biteze ko bazaba bafite abantu basaga ibihumbi 10 (10,000).
Mu bakinnyi b’ibihangange bitezwe kuzitabira Kigali International Peace Marathon harimo nkumunya Ethiopia Muluhabt Tsega wegukanye umwanya wa 2 muri Copenhagen Marathon mu gihugu cya Denmark anitwara neza muri marato mpuzamahanga ya Hangzhou mu mu gihugu cy’ubushinwa Hangzhou Marathon Champion.
Si abo gusa mu bihangange bizitabira iri siganwa dore ko harimo n’abandi nka Berhanu Heye ukomoka muri Ethiopia, ERIC KIPRONO KIPTANUI wo muri Kenya, Merhawi Kesete ukomoka muri Eritrea ndetse n’abandi kuko bagera ku 9 bakinnye mu marushanwa akomeye ku rwego rw’isi.
Iri siganwa ryitiriwe amaho rya Kigali, Kigali international Peace marathon ryatangiye mu mwaka wa 2005 ku gitekerezo cya perezida wa repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.
Mu mwaka wa 2016 iri siganwa ryashyizwe kurutonde rw’amasiganwa yemewe ku isi n’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku maguru ku isi (IAAF) ndetse ashobora no gutanga ibihe ku bakinnyi baryitabiriye.
Iri siganwa kandi rigiye kuba ku nshuro ya 18 rikazaba taliki ya 11 Kamena uyu mwaka mu mujyi wa Kigali.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Kwiyandikisha bikorwa gute ? Nsanzwe ndijyamo 0783123261
Ndashaka kuzitabira amarushanwa yo kwiruka