Coronavirus: Imikino Olempike na yo irasubitswe

Ishyirahamwe ry’Imikino Olempike ku Isi ryemeje ko imkino Olempike yagombaga kubera i Tokyo mu Buyapani hagati y’itariki 24 Kamena na 9 Kanama 2020, yimuriwe umwaka utaha kubera icyorezo cya Coronavirus cyugarije isi.

Imikino Olempike yasubitswe
Imikino Olempike yasubitswe

Iyi mikino isubitswe nyuma y’aho ibihugu bimwe n’abakinnyi benshi bari batangiye kotsa igitutu abategura iyi mikino basaba ko yimurwa. Ibihugu nka Canada na Australia byo byamaze gutangaza ko bitazitabira iyi mikino nigumishwa mu mpeshyi uyu mwaka.

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Imikino Olempike ku Isi (CIO) Thomas Bach, yari yandikiye amashyirahamwe y’imikino yose ko bari kuganira n’abafatanyabikorwa bose ku bijyanye no gusubika iyi mikino.

Itangazo CIO yashyize ahagaragara rigira riti, “Tugendeye mu bihe turimo n’amakuru twahawe n’Ishyirahamwe ry’Ubuzima ku Isi, Perezida wa CIO na Minisitiri w’Intebe w’Ubuyapani bemeje ko Imikino Olempike y’i Tokyo ishyirwa umwaka utaha bitarenze mu mpeshyi, kugira ngo habungwabungwe ubuzima bw’abakinnyi n’abandi bose bayigiramo uruhare”.

Uretse intamabra ya mbere n’iya kabiri y’isi yose, ni ubwa mbere imikino Olempike isubistwe kuva yatangira gukinwa mu 1896.

Mu Rwanda abakinnyi babiri ni bo kugeza ubu bari baramaze gukatisha itike yo kuzakina iyi mikino, aribo Muhitira Felicien na Hakizimana John, bombi basiganwa muri marathon.

Mu mukino wo gusiganwa ku magare na ho bafite itike y’umukinnnyi umwe n’ubwo batari batangaza umukinnyi uzahagararira u Rwanda.

Muhitira witegura gukabya inzozi ze zo gukina imikino Olempike yari yatangarije KT Radio kuri uyu wa kabiri, ko akomeje imyiteguro aho ashaka kuzakora amateka muri iyi mikino.

Imikino Olempike ni yo marushanwa ya siporo aruta ayandi ku isi akaba rimwe mu myaka ine. Mu gihe ibindi bikorwa bya siporo bikomeye byose byari byaramaze gusubikwa kubera icyorezo cya Coronavirus, abategura imikino Olempike bo bari banze kuva ku izima basaba abakinnyi bazayitabira gukomeza gukora imyitozo.

Kugeza ubu abarenga 386, 350 mu bihugu 175 bamaze kwandura iki cyorezo cyatangiriye mu Bushimwa mu mpera z’umwaka ushize wa 2019, kikaba kimaze guhitana abasaga ibihumbi 16, 900.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka