Abanyarwanda begukanye imidali ibiri ya Zahabu muri Kigali Peace Marathon (Video)

Mu isiganwa mpuzamahanga ryitiriwe Amahoro ribera mu rwanda, abanyarwanda babiri begukanye imidali ya Zahabu mu gice cya Marathon.

Kuri iki Cyumweru mu mujyi wa Kigali habereye isiganwa mpuzamahanga ryitiriwe amahoro rizwi nka “Kigali International Peace Marathon”, aho abanyarwanda babonye imidali mu gice cya Marathon (Half Marathon).

Kubera icyorezo cya COVID-19 umubare w'abitabiriye wari muto ugereranyije n'ibihe byashize
Kubera icyorezo cya COVID-19 umubare w’abitabiriye wari muto ugereranyije n’ibihe byashize

Mu bagabo basiganwe igice cya Marathon kireshya n’ibilometero 21, Nimubona Yves mu ikipe ya APR Athletics Club ni we wegukanye umwanya wa mbere, aho yakoresheje isaha imwe, iminota itatu n’amasegonda 38.

Nimubona Yves yegukanye umudali wa zahabu
Nimubona Yves yegukanye umudali wa zahabu

Abanya-Kenya bakunda kwiharira ibihembo muri iri rushanwa, nib o bakurikiye Nimubona Yves, aho ku mwanya wa kabiri haje Kimining Shadrack Korir naho ku mwanya wa gatatu haza mugenzi we Joel Mwangi Maina.

Muhitira Félicien wahabwaga amahirwe nawe yo kuba yakwegukana iri siganwa, yaje ku mwanya wa kane. Umunyarwanda Kajuga Robert we yaje ku mwanya wa gatandatu, Mutabazi Emmanuel aba uwa karindwi, Sebahire Eric aba uwa munani, naho Nsabimana Jean Claude za ku mwanya wa 10.

Mu cyiciro cy’abagore nabo basiganwe igice cya Marathon, Yankurije Marthe ukinira APR AC, ni we waje ku mwanya wa mbere akoresheje isaha imwe, iminota 15 n’amasegonda arindwi.

Yankurije Marthe wabaye uwa mbere mu bagore
Yankurije Marthe wabaye uwa mbere mu bagore

Ku mwanya wa kabiri haje Musabyeyezu Adeline wakoresheje isaha imwe, iminota 16 n’amasegonda 28, ku mwanya wa gatatu haza umunya-Kenya Edna Jorono Kimitei.

Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa yatangije isiganwa ndetse aranaryitabira
Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa yatangije isiganwa ndetse aranaryitabira

Muri Marathon yuzuye (Full Marathon) ya Kilometero 42, ku mwanya wa mbere mu bagabo haje umunya-Ethiopia Kindie Dersehwakoresheje amasaha abiri, iminota 23 n’amasegonda 29.

Ku mwanya wa kabiri haje umunya-Eritrea Berhane Hidru wakoresheje amasaha abiri, iminota 23 n’amasegonda 31, naho ku mwanya wa gatatu haza umunya-Ethiopia Meseret Dekebo wakoresheje amasaha abiri, iminota 23 n’amasegonda 33.

Amwe mu mafoto yaranze iri siganwa

Reba uko iri siganwa ryagenze muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mbere na mbere m banje kubashimira
Umuntu Ushaka kwinjira muri
Maratho
yaca muzihe nzira
Ko na nenge mfite impano murakoze

Imwe Rodriguez yanditse ku itariki ya: 21-02-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka