• Muvunyi Hermas yakuye imidali ibiri ya Zahabu i Tunis

    Muvunyi Hermas, usiganwa ku maguru mu rwego rw’abamugaye, yongeye kwigaragaza ubwo yegukanaga imidali ibiri ya Zahabu mu irushanwa ryabereye i Tunis muri Tuniziya, Nyuma yo kwegukana umudali wa zahabu mu mikino Nyafurika wanamuhesheje itike yo kuzajya mu mikino Paralympique ya (...)



  • Athletisme: Mvuyekure yabonye itike yo kuzakina imikino Olympique

    Nyuma yo kwitwara neza muri Marathon yabereye i Roma mu Butaliyani tariki 18/03/2012, Umunyarwanda Jean Pierre Mvuyekure yabonye itike yo kuzasiganwa ku maguru mu mikino Olympique izabera i Londres mu Bwongereza.



  • Amakipe y’igihugu 2 y’imikino ngororamubiri yerekeje mu marushanwa mpuzamahanga

    Ikipe y’igihugu ya Cross Country yahagurutse mu Rwanda kuri uyu wa kane yerekeza i Cape Town muri Afurika y’Epfo mu isiganwa ku maguru ryitwa "African Cross Country Championship” rizaba tariki 18/03/2012. Indi kipe ni iya Marathon yerekeje i Roma mu Butariyani mu isiganwa ryiswe Marathon International de Rome nayo izaba (...)



  • Police ihagaze mu murongo abasiganwa bari guhagurukiraho

    Huye: Akavuyo mu buyobozi bw’athletisme katumye irushanwa rya Stop Sida ritaba

    Irushanwa ry’igihugu mu gusiganwa ku maguru ryiswe Stop Sida ryateguwe na Rurangirwa Louis ryari riteganyijwe kubera mu karere ka Huye tariki 15/01/2012 ntabwo ryabaye kubera kutumvikana na mugenzi we Lt Kayitsinga barwanira kuyibora ishyirahamwe ry’imikono ngororamubiri mu (...)



  • U Rwanda ruzakira ihuriro ry’abakinnyi bamugaye bo mu karere

    Kuva tariki 12-18/01/2012, Komite y’Igihugu y’Imikino y’Abamugaye (NPC-Rwanda) izakira ingando zagenewe urubyiruko rw’Akarere k’Afurika y’Iburasirazuba yiswe “IPC Youth Camp Rwanda 2012”.



  • Hazaba amarushanwa yo koga muri Muhazi kuri Noheli

    Koperative y’abigisha koga banabungabunga ibidukikije ku kiyaga cya Muhazi mu Karere ka Rwamagana (CONAPELAM) irategura irushanwa ryo koga rizahuza abiyumvamo ubuhanga bwo koga mu Rwanda hose kuri Noheli y’uyu mwaka.



  • Rurangirwa Louis yafunguwe ariko ntarasubizwa ibiro bye

    Uwayoboraga ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri, Rurangirwa Louis, yarekuwe tariki 14/12/2011nyuma y’aho uwamwunganiraga mu butabera agaragarije ko ibyo yaregwaga nta shingiro bifite ariko ntarasubira mu kazi ke nk’uko bisanzwe.



  • Rurangirwa Louis wayoboraga FRA ari mu buroko

    Kuva tariki 05/12/2011, uwayoboraga ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri (Federation Rwandaise d’Athletisme), Rurangirwa Louis, afungiye kuri sitasiyo ya Polisi i Remera azira ibijyanye n’imiyoborere ye.



  • Nyirabarame afite icyizere cyo kwitabira imikino Olempike

    Nyuma yo gutangira imyitozo kuri uyu 3 Ukwakira 2011, akize imvune, uyu mukinnyi w’imikino ngororamubiri Nyirabarame Epiphanie, aratangaza ko afite icyizere ko mu marushanwa asigaje yizera ko azabonamo ibihe(minima) bimwemerera kwitabira imikino Olempike izabera i London mu gihugu cy’u (...)



Izindi nkuru:   1 | 2 | 3 | 4