

Ku myaka umunani amaze akina umukino wa Karate, uyu mukobwa ubyarwa na Sinzi Tharcisse wabaye icyamamare mu mukino wa Karate, akina ndetse anatoza uyu mukino, afite inzozi zo kuzagera ku rwego rukomeye muri uyu mukino.
Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, yatangaje ko kuba Papa we yarakinnye uyu mukino bimutera ishema n’imbaraga zo gukora cyane ngo azagere ku rwego nk’urw’umubyeyi we yagezeho.
Yagize ati " Maze imyaka umunani nkina Karate, kuko ni umukino mwiza kandi urafasha, maze kwegukana imidali ntabara, kuba Papa nawe yarawukinnye ni ishema rinini cyane kuri njye kandi numva nifuza gukurikiza intambwe ze, nkagera ku rwego nk’urwe, ku buryo aho azagera numva nshobora kuzamurenzaho"

Sinzi Tharcisse arasaba ababyeyi kuba bareka n’abana b’abakobwa bagakina Karate
Ku ruhande rwa Maitre Sinzi Tharcisse, nawe aratangaza ko ari byiza kuba umukobwa we ari gukina Karate, kuko awubona nk’umukino mwiza, akanakebura ababyeyi babuza abana babo gukina Karate.
Aganira na Kigali Today yagize ati " Ni byiza kuko yabonye umudali w’Argent, byanshimishije kuba ashobora kuzangwa mu ntege, yavuze ko azansumbya, byanshimisha aramutse abigezeho"
"Ababyeyi babuza abana gukina Karate baribeshya, abavuga ngo ni mbi ngo ni umukino wo kurwana ntibaba babyumva, kuko imurinda byinshi uwo mukobwa cyangwa se umugore kuba yakwirinda ku giti cye, ni Siporo ituje kandi itajyana umwana mu businzi cyangwa se ubusambanyi, abayeyi bashatse babyumva kandi bakabyakira" Sinzi Tharcisse

Uyu mwana usanzwe ukorera imyitozo muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, kuri iki cyumweru yegukanye umudali w’umwanya wa kabiri mu marushanwa yari agamije gutegura ikipe y’igihugu, amarushanwa yabereye muri Gymnase ya NPC i Remera ya Kigali
Ohereza igitekerezo
|
nukuri njye iyo mbonye sinzi ku ifoto numva namuhobera kd bitashoboka.nubwo atanzi sinzi numvishe ubutwari bwe numva ndamukunze cyane.l real love you sinzi
nkunda uyu mugabo kuko ahorana moral ntarabona ! ntabyo gufifika bya kinyarwanda agira karate yamugize undi muntu ! Sinzi we, genda uli umugabo ukwiriye icyubahiro gikwiriye mu bagabo
ni byiza cyane kubona umukobwa nkuwo atera intambwe ishimishije. bivuzengo nakore cyane kuko byose birashoboka
maitre sinzi we ni umuntu wintangarujyero.
nanjye ndi umukaratika ariko uy’umukobwa atumye ndushaho kunjyira courage murakoze
Congratulations Maitre Tharcisse ni ikigaragaza urukundo ufitiye uyu mukino. Kuva kera kugeza none. Kandi nibyo koko umwana akina karaté akurana uburere.
yazamugwa mu ntege cg yazatera ikirenge mu cye? Mwige ikinyarwanda.