Minispoc yashimye Lions Karate Club ku bwo kwishakamo ibisubizo
Ubwo Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Umuco na Siporo, Ntagengwa John yasuraga Lions Karate Club, ikipe y’umukino wa Karate yo mu Mujyi wa Kigali, ikora imyitozo yayo ku Cyumweru, yabashimiye uburyo bishatsemo ibisubizo bakigurira ibikoresho nkenerwa mu mukino wabo badateze amaboko kuri leta.
Asura iyi kipe aho ikorera imyitozo kuri Stade Amahoro, uyu muyobozi yanyuzwe no gusanga abagize iyi kipe bafite ibikoresho bishya kandi bigezweho mu mukino njyarugamba wa Karate.



Abanyamuryango ba Lions Karate Club, bishyize hamwe babasha kwigurira ikibuga bakiniraho kimeze nk’umukeka cyitwa Karate Tatami ndetse n’ibikoresho bitorezaho gutera ibipfunsi (Punching bags).
Ibi byose bikaba bifite agaciro karenga miliyoni ebyiri n’ibihumbi ijana y’Amanyarwanda, kuri ubu ngo bakaba bakomeje kwisuganya kugira ngo bazagire ibikoresho byose byuzuye mu ikipe yabo.
Ntigengwa yagize ati “Ibi ntako bisa, kuba tugifite ikibazo cy’ibikoresho bidahagije ariko mwe mukaba mwarabashije kwishyira hamwe mukagura Tatami nka kimwe mu bikoresho by’ingenzi muri Karate, ndizera ko n’andi makipe ya Karate mu gihugu azabigiraho akabasha kwigira, adategereje ubufasha bwa minisiteri.”

Yabijeje ko kimwe n’andi mashyirahamwe yose afite ubuzima gatozi, Minisiteri izabafasha mu kwishyura imisoro ku bikoresho bazajya bagura hanze y’u Rwanda.
Umuyobozi wa Lions Karate Club, Dr. Nsanzimana Sabin, yavuze ko Karate ari umukino wo kwiyemeza guhindura ibidashoboka ibishoboka, guhanga udushya, ubwitange ndetse n’ikinyabupfura.

Yongeyeho ko atewe ishema no kuba ari bo kipe ya mbere ibashije kwigurira ibikoresho by’imyitozo mu mikoro yabo.
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
njyewe ndumukaratika womukarere kakirehe nkaba mbakunda cyane icyombambwiye,Mukomereze ahooooo!
ese nabana murabatoza
ese nabana murabatoza
ese nabana murabatoza
Murakoze.nashakaga kubaza niba umuntu ashobora kwinjira muruyu muryango wa karate hamwe nibintuntu bisabwa.
saw mukomerezr shop nusw