Ni irushanwa ryabanjirijwe n’urugendo rwo gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Nyanza ya Kicukiro, baganirizwa ku mateka asharira Abatutsi bari bahungiye mu cyakoze ari ETO Kicukiro banyuzemo.
Nyuma y’iki gikorwa hakurikiyeho irushanwa ryari ryitabiriwe n’amakipe 34 yarimo 14 y’abakobwa ndetse na 20 y’abahungu bahatanye mu byiciro bibiri ari byo Kumite na Kata. Mu bagabo muri Kata ikipe ya The Champion Sport Academy ni yo yahize izindi iba ya mbere, ikurikirwa na ZEN Karate DO. Muri iki cyiciro mu bakobwa ikipe ya Agahozo Shalom niyo yabaye iya mbere ikurikirwa n’ikipe ya The Great Warriors.
Mu cyiciro cya Kumite, ikipe ya The Great Warriors Academy ni yo yahize izindi ikurikirwa na The Champion Karate Academy, ariko iyi The Champion Karate Academy muri iki cyiciro iyobora mu bakobwa ikurikirwa na Agahozo Shalom.
N’ubwo amakipe yari yitwaye neza mu byiciro bitandukanye, kumenya ikipe yatwaye igikombe hateranywa imidali ikipe yabonye mu byiciro bitandukanye aho byasize ikipe ya The Champion Sport Academy ari yo icyegukanye kuko yegukanye imidali ibiri ya zahabu mu cyiciro cya Kata ku bakobwa ndetse n’abahungu.
Muri iri rushanwa hanabayeho igikorwa cyo kuremera umuturage warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 witwa Rudahunga Alexis w’imyaka 52 y’amavuko utuye mu murenge wa Kagarama mu karere ka Kicukiro, akaba afite ubumuga bwa burundu yatewe na Jenoside.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|