Karate ni inzira nziza yo kubaho ubuzima buzira umuze- Min Uwacu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 29 Kanama 2018, Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne yakiriye Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Karate ku isi Antonio Espinos.

Espinos Antonio aganira na Minisitiri wa Siporo n'umuco Uwacu Julienne
Espinos Antonio aganira na Minisitiri wa Siporo n’umuco Uwacu Julienne

Minisitiri uwacu yatangaje ko yaganiriye n’uwo muyobozi ibijyanye n’iterambere rya Siporo muri rusange, ariko bakaba bibanze cyane ku iterambere rya Karate mu Rwanda.

Avuga kuri Karate, Minisitiri uwacu yagize ati” Karate ni imwe mu nzira nziza yafasha kubaka umuryango nyarwanda ufite ubuzima buzira umuze.”

Yakomeje agira ati” Siporo ntiyubaka mu bantu ubuzima buzira umuze gusa, ahubwo ishobora no kubeshaho uyikora, ni yo mpamvu Leta y’u Rwanda itazahwema gukora ibishoboka byose mu guteza imbere imikino.”

Baganiriye ku iterambere rya Karate by'umwihariko mu Rwanda
Baganiriye ku iterambere rya Karate by’umwihariko mu Rwanda

Antonio Espinos uyobora ishyirahamwe ry’umukino wa Karate ku isi, ari mu Rwanda guhera ku wa Mbere tariki ya 27 Kanama 2018. Yaje kwitabira imikino Nyafurika ya Karate irimo kubera mu Rwanda yatangiye ku wa 28 Kanama, ikazasozwa tariki 2 Nzeli 2018.

Uwo muyobozi yashimiye Leta y’u Rwanda kuba yarateye inkunga iyo mikino, anashimira uburyo bakiranywe ubwuzu mu Rwanda.

Amarushanwa Nyafurika ya karate arabera mu Rwanda, ku cyicaro gikuru cy’umuryango wa FPR Inkotanyi, giherereye mu Murenge wa Rusororo.

Yabimburiwe n’amahugurwa y’abatoza ndetse n’abasifuzi b’uwo mukino, imikino ubwayo ikazatangira ku itariki ya 31 Kanama 2018.

Nyuma y'ikiganiro aba bayobozi bagiranye bafashe ifoto y'urwibutso
Nyuma y’ikiganiro aba bayobozi bagiranye bafashe ifoto y’urwibutso
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka