Karate: Flying Eagles yahize andi makipe muri ‘Zanshin Karate Championship’ (Amafoto)

Ikipe ya Flying Eagles yegukanye imidali 11 mu irushanwa rya Zanshin Karate ryateguriwe abana, ihiga andi yose yari yaryitabiriye, rikaba ryakinwaga ku nshuro ya mbere mu Karere ka Huye, hagati y’itariki 23-24 Ukuboza 2023.

Ni irushanwa ryakinwe mu byiciro bitandukanye by'imyaka kugeza kuri 14
Ni irushanwa ryakinwe mu byiciro bitandukanye by’imyaka kugeza kuri 14

Ni irushanwa ryakinwe mu byiciro bitandukanye by’imyaka hagati ya 7-14 mu bahungu n’abakobwa. Abarushanwe bahatanye mu byiciro bibiri birimo kata ndetse na kumite. Muri kata mu cyiciro cy’abahungu bari hagati y’imyaka 7-8, Uwizeyimana Legend Victor ukinira The Legend Karate School, ni we wegukanye umudali wa zahabu, mu bakobwa muri iyo myaka Ishimwe Joy ukinira Cornerstone Karate Club ni we wegukana umwanya wa mbere.

Mu bari hagati y’imyaka 9-10 mu bahungu, Gisa Tony ukinira ikipe ya Les Petits Samourai Karate-Do, ni we wegukanye umudari wa zahabu aba uwa mbere, Impayimpundu Kesia ukinira Flying Eagles yegukana umwanya wa mbere mu bakobwa.

Mu bari hagati y’imyaka 11-12, Nshuti Aimable ukinira The Champions Sports Academy, mu bahungu ni we wegukanye umwanya wa mbere maze Habimana Emelyne wa Flying Eagles awegukana mu bakobwa.

Abakiri bato batsindiye imidali itandukanye muri iri rushanwa
Abakiri bato batsindiye imidali itandukanye muri iri rushanwa

Ikipe ya The Champion Nyanza Karate Academy yongeye kwigaragaza mu cyiciro cy’imyaka iri hagati ya 13-14 mu bahungu, aho Izere Mugisha Rich yegukanyemo umwanya wa mbere mu gihe Flying Eagles na yo yakomeje kwerekana ubuhanga mu bakobwa, Irakoze Aline yegukana umwanya wa mbere.

Mu bakina nk’amakipe muri iki cyiciro cya Kata, ikipe ya The Champion Nyanza Karate Club ni yo yegukanye umudali wa zahabu mu gihe mu bakobwa Flying Eagles yawegukanye.

Ku rundi ruhande mu kurushanwa mu gice cya Kumite, abana bahatanye bari hagati y’imyaka 9-14 aho mu bahungu Kamaro Mutangana ukinira ikipe ya Dimitri Yushosha Karate Academy, ari we wabaye uwa mbere naho Impayimpundu Kesia ukinira Flying Eagles aba uwa mbere mu bakobwa mu cyiciro cy’abari hagati y’imyaka 9-10.

Mu bafite hagati y’imyaka 11-12 mu bahungu Irampaye Fred ukinira Les Petits Samourai Karate-Do, ni we wegukanye umudali wa zahabu naho Habimana Emelyne Flying Eagles, awegukana mu bakobwa batarengeje iyo myaka.

Icyiciro cya nyuma cyari hagati y’imyaka 13 na 14, aho mu bahungu Rubayita Chris w’ikipe ya The Champions Sports Academy, ari we wegukanye umwanya wa mbere mu gihe Irakoze Aline wa Flying Eagles yongeye gutwara umudali wa zahabu muri iki cyiciro.

Muri rusange iri rushanwa ryakinwaga ku nshuro ya mbere ryari ryitabiriwe n’amakipe 27, aho ku rutonde rusange ikipe ya Flying Eagles ari yo yahize izindi yegukana imidali 11 muri rusange, ikurikirwa na Les Petits Samurai Karate-Do na The Champions Sports Academy zegukanye imidali umunani ku mwanya wa kabiri, mu gihe The Champion Nyanza Karate Academy yabaye iya kane aho ifite imidali itanu.

Mwizerwa Dieudonné utegura iri rushanwa ryakinwaga ku nshuro ya mbere
Mwizerwa Dieudonné utegura iri rushanwa ryakinwaga ku nshuro ya mbere
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka