Ni amahugurwa yateguwe na Japan Karate Association, akaba ari gutangwa n’inzobere z’abatoza zirimo Dr. Harank Kazuyoshi ufite Dan eshanu, Kamino Takahiro na Ogusu Koichi bafite Dan esheshatu, Dr. Nakamichi Koji ufite Dan ebyiri na Kamino Masaru ufite Dan umunani, bose biyongeraho Sensei Rex Ovire wo mu Bwongereza na Gombe Sensei wo muri Afurika y’Epfo.
Umuyobozi wa Japan Karate Association, Rurangayire Guy avuga ko ari amahugurwa azabasigira ubumenyi yaba ku barimu batandukanye bayitabiriye.
Ati "Biradusigira ubumenyi, buriya iyo wigisha uba ukeneye inyongerabumenyi natwe tugendera kuri gahunda nshyashya, iyo baje natwe tuboneraho cyangwa twakohereza umunyeshuri nawe akigiraho kugira ngo nitwohereza umwana mu irushanwa abe ateguye neza."
Rurangayire Guy avuga ko aya mahugurwa ari kuba ku nshuro ya gatanu hari uruhare amaze kugira ku rwego rw’Abakarateka mu Rwanda.
Ati "Tumaze kugera kure kandi twizeye ko tuzakomeza gutera imbere kuko abana bacu iyo bagiye amarushanwa barayatsinda ndetse n’abakuru batangiye kujya batsinda. Intego twihaye ni ugukomeza aya mahugurwa abaye bwa mbere mpuzamahanga, bizazamura gusangira ubumenyi hagati y’Abanyarwanda b’Abanyamahanga."
Ni amahugurwa ari gutangwa mu byiciro butandukanye birimo abato n’abakuru ndetse akanaberamo amarushanwa yo gukorera imikandara yo ku rwego rwisumbuye ku bayitabiriye bari bafite.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|