Karate: Abitwaye neza mu marushanwa yo kurwanya malariya basabwe kurenga imbibi z’u Rwanda

Abakinnyi bitwaye neza mu marushanwa ya Karate yo kurwanya Malariya yatewe inkunga na Imbuto Foundation bakegukana imidari itandukanye ndetse n’ibikombe, basabwe kurenga imbibi z’u Rwanda bakazanatwara imidari yo ku rwego rwa Afurika, ndetse no ku rwego rw’isi.

Ibi babisabwe n’umuyobozi ushinzwe tekinike mu ishyirahamwe ry’umukino wa Karate mu Rwanda, Rurangayire Guy mu kiganiro yagiranye na Kigali today kuwa mbere tariki ya 05/01/2014 avuga ko imidari yo mu Rwanda bamaze gutwara idahagije, ahubwo bagomba kurenga imbibi bakazana iyo ku rwego mpuzamahanga.

Yagize ati “Abenshi muri bo si ubwa mbere batwaye imidari yo ku rwego rw’igihugu, kandi ntawashidikanya ko bakomeye ku rwego rw’igihugu. Ariko imidari yo mu gihugu bamaze gutwara ni myinshi, niyo mpamvu bagomba kurenga imbibi bagatwara n’iyo ku rwego rwa Afurika ndetse no ku rwego rw’isi’’.

Iyi kipe yegukanye imidari myinshi muri iri rushanwa yasabwe kutirara.
Iyi kipe yegukanye imidari myinshi muri iri rushanwa yasabwe kutirara.

Rurangayire yanibukije ko aba bakinnyi bitwaye neza bose batagomba gutaha ngo birare baryame kuko hari amarushanwa menshi abategereje muri uyu mwaka, kandi ko nta kabuza bagomba kuzegukanamo imidari kuko nta bunararibonye na bumwe badafite.

Yagize ati “Abenshi bamaze kwitabira amarushanwa menshi muri Afurika ndetse no ku rwego rw’isi bamaze kumenyekana, aho bitabiriye amarushanwa yabereye mu gihugu cy’ubufaransa, ndetse n’aherutse kubera mu Budage umwaka ushize. Ndizera neza ko ubunaribonye bakuye muri ayo marushanwa buhagije ku buryo mu marushanwa ataha ntacyo bazitwaza bagomba kwegukana imidari byanze bikunze”.

Mu marushanwa ategereje aba bakinnyi muri uyu mwaka wa 2015 harimo azabera mu gihugu cy’Ubugande, agahuza amakipe yo mu bihugu by’ibiyaga bigari, hakazaba andi marushanwa muri uyu mwaka azahuza amakipe yo muri Afurika azwi nka All African Games azaba muri Nzeri akabera mu gihugu cya Congo – Brazzaville.

Aba bakinnyi kandi bazanitabira amarushanwa yo ku rwego rw’isi y’ingimbi azabera mu gihugu cya Indonesie mu kwezi k’Ugushyingo nk’uko Rurangayire yakomeje abivuga.

Dore mu mafoto abakinnyi bitwaye neza muri aya marushanwa:

Aya marushanwa yari yitabiriwe n'abakinnyi ba Karate benshi.
Aya marushanwa yari yitabiriwe n’abakinnyi ba Karate benshi.
Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert (wambaye ikote hagati) yari yaje gushyigikira abakinnyi be.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert (wambaye ikote hagati) yari yaje gushyigikira abakinnyi be.
Abakinnyi ba Karate barushanyijwe mu kurwana.
Abakinnyi ba Karate barushanyijwe mu kurwana.
Aha barushanwaga mu kwiyerekana.
Aha barushanwaga mu kwiyerekana.
Iyi ni imidari n'ibikobe byahawe abahize abandi.
Iyi ni imidari n’ibikobe byahawe abahize abandi.
Aya marushanwa yari yatewe inkunga na Imbuto Foundation.
Aya marushanwa yari yatewe inkunga na Imbuto Foundation.
Aba n'ubwo bataratwara imidari ku rwego mpuzamahanga ngo icyizere ni cyose.
Aba n’ubwo bataratwara imidari ku rwego mpuzamahanga ngo icyizere ni cyose.
Ibihembo begukanye byari biherekejwe n'amafaranga.
Ibihembo begukanye byari biherekejwe n’amafaranga.

Roger Marc Rutindukanamurego

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

uwabashakuzamuriryoshuri yabarizahe?

ndagijimana vincent yanditse ku itariki ya: 25-02-2015  →  Musubize

turakora cyane kd tuzabigeraho nta kabuza kko natwe iyo midali turayikeney ngo duheshe u Rwanda ishema

INGABIRE yanditse ku itariki ya: 6-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka