Hatangijwe ikiciro cy’abantu bakuze mu mukino wa Karate

Itsinda ry’abakarateka ryitwa LIONS KARATE-DO CLUB risanzwe rikiniramo abana bato kuri stade Amahoro i Remera, ku cyumweru tariki 23/12/2012 yatangije ikiciro cy’abakinnyi bafite imyaka hejuru ya 35.

Icyifuzo cyo gutangiza itsinda ry’abakuru cyaturutse mu babyeyi basanzwe barerera muri LIONS, muri bo hari abari barakinnye uyu mukino ndetse n’abawishimiye kubera abana babo; nk’uko byasobanuwe n’umutoza mukuru muri LIONS, Nsanzimana Sabin.

Abana bakinira muri LIONS KARATE-DO CLUB bishimira imyitozo bahabwa.
Abana bakinira muri LIONS KARATE-DO CLUB bishimira imyitozo bahabwa.

Rudakenga aniseti w’imyaka 53 ni umwe mu bitabiriye uyu mukino bakuze, yadutangarije ko uyu mukino yakundiye byinshi nko kugorora ingingo.

By’umwihariko yagize ati: “tuhigira ubwirinzi ku buryo nta gisambo cyangwa umugizi wa nabi wapfa kukwisukira, numva rero mbikunze ku buryo nabishishikariza n’abandi babyeyi”.

Bamwe mu batoza b'ibihangange bitabiriye uyu muhango.
Bamwe mu batoza b’ibihangange bitabiriye uyu muhango.

Umuyobozi wa tekinike muri federasiyo y’abakarateka mu Rwanda, Rurangayire Guy Didier, yemeza ko kurerera umwana muri Karate ari ukumutegurira ejo he heza.

Ubutumwa bwatanzwe na Sayinzoga Jean wabashije kugera ku mukandara uruta iy’abandi bakarateka bo mu Rwanda, uzwi ho kuba yaratangije uyu mukino mu Burundi yashimiye cyane abitabiriye gukina uyu mukino bakuze.

Abayobozi mu nzego za Leta bakaba n'abakinnyi ba karate bitabiriye umuhango.
Abayobozi mu nzego za Leta bakaba n’abakinnyi ba karate bitabiriye umuhango.

Ibi kandi byashimangiwe na Minisitiri w’urubyiruko n’ikorana buhanga nawe witabiriye uyu muhango cyane ko nawe arerera muri LIONS KARATE-DO CLUB, akaba yanifurije abakinnyi ba Karate bose Noheli nziza n’umwaka mushya muhire.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

nibyiza cyane pe

twizere yanditse ku itariki ya: 27-06-2014  →  Musubize

Ibyomugezeho nka Lions Karate Do Club,nibyiza kuzamura abana bu Rwanda murikara,turibaza ejo hazaza tuzaba dufite karate nziza mugihugu.mukomereze aho

issa yanditse ku itariki ya: 16-06-2013  →  Musubize

Twifuza ko karate murwanda yahabwa agaciro nka kumupira wamaguru

yanditse ku itariki ya: 2-01-2013  →  Musubize

Mbanje gushimira cyane Ferwaka,gusa decentralisation murikarate nayo irakenewe kuko mucyaro hari benshi bifuza gukina Karate bakabura ubitaho.Dukeneye gusurwa kenshi mu turere cyane cyane mu karere ka NGORORERO muri uyu mwaka wa 2013, bityo tukazitabira amarushanwa ya zone 5 ndetse n’ibyo byiza byabakinnyi kakuze natwe iwacu bikatugeraho. Ndangije nifuriza buri mukarateka wese umwaka mushya muhire wa 2013.

BARANYERETSE Ananie yanditse ku itariki ya: 1-01-2013  →  Musubize

Mbaje gushimira abajyize icyi gitekerezo! kuko nange numukino nkunda cyane. nkaba nifuzaga ko abantu bose bafite umwanya babyitabira. kandi bifasha nomubuzima bwacu bwaburi munsi!murakoze!

Kayijamahe sam yanditse ku itariki ya: 26-12-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka