Yannick Noah wakundishijwe u Rwanda n’umuhungu we ni muntu ki?
Umunyamuziki akaba n’umunyabigwi mu mukino wa Tennis, Yannick Noah, uherutse kuva mu Rwanda agasubira iwabo mu Bufaransa, ubwo yari mu Rwanda, yakomoje ku kuntu yahoraga abwirwa ko u Rwanda ari Igihugu cyiza ariko akavuga ko azabyemera yigereyeyo.
Yannick Noah wari witabiriye irushanwa mpuzamahanga rya Tennis, ATP Challenger 50 Tour, avuga ko kandi kuba umuhungu we Joachim Noah yaraje mu Rwanda kenshi byatumye arumukundisha kugeza na we abyiboneye.
Mu kiganiro gito aherutse gutanga mbere y’uko ava mu Rwanda, Yannick Noah, yagize ati “Najyaga numva bavuga ngo u Rwanda ni rwiza ariko simbyemere kugeza mpageze nkabyibonera. Rero byari amahirwe kuri njye kuza hano nkasura u Rwanda. Nari mfite byinshi nzi ku Rwanda bitewe n’umuhungu wanjye Joackim kuko we yaje hano igihe kinini kuko yahoraga ambwira ati “Papa ugomba kujya mu Rwanda ni Igihugu cyiza”.
“Maze kuza yampamagaraga buri munsi buri munota maze akambwira ibyo ngomba kugerageza ndetse n’inshuti ze ziri ino aha. Muri macye ngarutse ku ntego, njye ubuzima bwanjye ni Tennis, ariko ni ukuri nishimiye urwego rw’iri rushanwa, imikinire ndetse n’abateguye irushanwa kuko ntabwo byoroshye, abantu bashobora kubifata nk’ibisanzwe ariko ntabwo biba byoroshye gutegura irushanwa noneho ryo kuri uru rwego rwa Challenger, ntabwo ari ibintu byoroshye habe namba.”
Akomeza agira ati “Ndishimye kuko narebye imikino mike, ndabizi ukuntu bikomeye byonyine kugira abakinnyi baza gukina noneho ukongeraho amarushanwa abiri yikurikiranya ni ibintu by’agaciro. Reka noneho mbabwire, ku bakinnyi bo kuri uru rwego, basaba byinshi harimo ingendo, uko bakirwa, ibibuga, muri make ntabwo biba byoroshye kugira ngo ugire ibibuga nk’ibi by’ibumba kuko bisaba akazi kenshi ndetse n’ababyitaho, ukongeraho ukuntu u Rwanda rwakira abantu, amahoteri yo ku rwego rwo hejuru, njye nagerageje no kuvugana na bamwe mu bakinnyi b’Abafaransa bari hano, bishimiye kuba hano.”
Yannick Noah ni muntu ki?
Yannick Noah ni Umufaransa ufite inkomoko mu gihugu cya Kameruni (Cameroon) wavukiye muri Komine ya Sedan mu gace ka Ardennes kari mu Majyaruguru y’Igihugu cy’u Bufaransa tariki 18 Gicurasi mu 1960 akaba avuka kuri se Zacharie Noah na nyina Marie-Claire Échalier-Perrier.
Se Zacharie yabaye umukinnyi wa ruhago wakiniye amakipe ya Sedan Torcy yanatwayemo igikombe cya Coupe de France ndetse anakinira ikipe ya Paris Saint-Germain. Zacharie Noah witabye Imana mu 2017 ku myaka 79 kandi ni sekuru wa Joackim Noah, umuhungu wa Yannick Noah, wamamaye muri shampiyona ya Basketball muri Amerika (NBA).
Nyina wa Yannick Noah, Marie-Claire Échalier-Perrier, we yabaye umwarimu ndetse yabaye na Captaine w’Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa ya Basketball.
Nubwo yavukiye mu Bufaransa ariko, Yannick Noah mu 1960 n’umuryango we bagiye kuba mu gihugu cya Cameroon ahakomoka se, nyuma y’uko uyu mubyeyi we yari amaze kugira imvune. Muri iki gihugu cy’inkomoko ni na ho Yannick Noah yabaga atangira gukina Tennis, impano ivumburwa n’uwitwa Arthur Ashe na Charlie Pasarell.
Nyuma yo kumubonamo iyi mpano ndetse yigaragazaga buri uko bwije n’uko bukeye, yahise ajyanwa mu kigo cyatorezwagamo abanyempano ba Tennis n’ishyirahamwe ry’uyu mukino mu Bufaransa mu 1971.
Yannick Noah mu 1977 yatangiye gukina Tennis nk’uwabigize umwuga, maze mu 1978 atwara igikombe cye cya mbere agitwariye muri Philippines mu mujyi wa Manila ari na wo murwa mukuru w’icyo gihugu. Mu 1983 yakoze amateka akomeye ubwo yegukanaga rimwe mu marushanwa ane akomeye ku isi, ari ryo French Open, bikaba byari ku nshuro ya mbere mu myaka 37 Umufaransa aritwaye.
Icyo gihe Yannick Noah ku mukino wa nyuma yatsinze uwaherukaga kuryegukana ari we Mats Wilander ukomoka muri Sweden, mu myaka 41 ishize Yannick Noah akaba ari we Mufaransa uheruka gutwara iri rushanwa ribera iwabo.
Mu mwaka wakurikiyeho mu 1984, yatwaye French Open ariko noneho ikinwa na babiri (Double) ubwo yakinanaga na mugenzi we w’Umufaransa Henri Leconte, anegukana umwanya wa kabiri bakina ari babiri (double) umwaka wakurikiyeho muri US Open ndetse no mu 1987 biba uko muri French Open nanone ikipe ye iba iya kabiri.
Muri Kanama 1986, Yannick Noah yafashe umwanya wa mbere ku Isi, umwanya yamazeho nibura ibyumweru 19 ayoboye, mbere y’uko baza kumuhigika mu mpera za 1986. Uyu mugabo kugeza ubu afite agahigo ko kuba umukinnyi mwiza w’Umufaransa wagize umwanya mwiza muri Tennis mu mateka.
Mu mwaka wa 1991 yari Kapiteni w’u Bufaransa bwatwaye irushanwa rya Davis Cup iki gihugu cyari kimaze imyaka 59 kidatwara. Icyo gihe batsinze Leta zunze Ubumwe za Amerika ku mukino wa nyuma, ibi kandi yabisubiyemo atoza u Bufaransa mu 1996 batsinda Sweden ku mukino wa nyuma.
Mu marushanwa atandukanye yagiye akina ari wenyine yatwaye ibikombe 23, aba uwa kabiri inshuro 13 mu gihe akina nk’ikipe yegukanye ibikombe 16, batsindirwa ku mukino wa nyuma inshuro icyenda.
Ni icyamamare mu muziki
‘Mon Eldorado’ cyangwa se ‘Du Soleil’ ni imwe mu ndirimbo ze zamamaye cyane. Mu mwaka wa 1991 Yannick Noah yakujije indi mpano ye yo kuririmba, atangirana Album yise ‘Black and White’ yariho indirimbo yakunzwe cyane yitwa ‘Saga Africa’ iyi ubwo begukanaga Davis Cup mu 1993 ikaba yararirimbwe muri Sitade.
Mu bihe bitandukanye yagiye ashyira hanze Albums zitandukanye zatumye aba icyamamare muri muzika harimo mu 1993 ashyira hanze uwitwa Get on Back, ndetse na Zam Zam mu 1998, mu 2000 yashyize hanze Album yitiriye amazina ye yatumye anamenyekana cyane.
Mu 2010 nyuma yo kumara igihe kinini atagaragara mu muziki, yagarukanye undi muzingo (album) yise Frontières wariho indirimbo yakunzwe yise Angela.
Yannick Noah afite abana batanu barimo babiri yabyaranye n’umugore we wa mbere witwa Cécilia Rodhe wabaye Miss wa Suède mu 1978 aho abana babiri bafitanye harimo Joachim Noah ukunze kuza mu Rwanda mu mikino ya BAL uyu kandi akaba yarahisemo gukina Basketball, mu gihe undi yitwa Yélena Noah we wabaye umunyamidelikazi.
Ntabwo ari aba gusa babyaranye kuko Heather Stewart-Whyte, Umwongerezakazi we babyaranye abana babiri barimo Elijah Noah na Jénayé Noah ndetse akaba yaraje gushakana n’umunyamakurukazi Isabelle Camus babyaranye umwana w’umuhungu yise Joalukas Noah.
Uyu muhanzi Yannick Noah wamamaye no muri Tennis, afite Albums zirenga icumi kandi hafi ya zose zarakunzwe.
Reba indirimbo ‘Mon Eldorado’ ya Yannick Noah
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|