Mwaje guhatana ntabwo ari ugukina byo kurangiza umuhango - Minisitiri Munyangaju

Minisitiri wa Siporo w’u Rwanda, Aurore Mimosa Munyangaju, yasuye anaganiriza abakinnyi bahagarariye u Rwanda mu mikino y’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth games), igiye kubera mu gihugu cy’u Bwongereza mu mujyi wa Birmingham.

Minisitiri Munyangaju
Minisitiri Munyangaju

Minisitiri Munyangaju yahuye n’abakinnyi b’u Rwanda ndetse n’ababaherekeje, aho yabibukije ko bahagarariye Igihugu cyabo bagomba kurangwa mbere na mbere n’ikinyabupfura, nk’imwe mu ndagangagaciro iranga Abanyarwanda, ndetse bakibuka ko bagomba guhatanira intsinzi nk’intego nyamukuru yabajyanye.

Yagize ati “Kuba muri hano muri mu butumwa, kandi igishimishije ni uko buri wese aho yicaye ahagarariye u Rwanda kandi natwe dutewe ishema kubona abana b’Abanyarwanda bangana namwe bashobora guhaguruka bahagurukiye Igihugu cyabo, bakambara idarapo ry’u Rwanda maze bagahatana n’amahanga”.

Minisitiri Munyangaju afata ifoto rusange n'abakinnyi ndetse n'abatoza babo
Minisitiri Munyangaju afata ifoto rusange n’abakinnyi ndetse n’abatoza babo

Yongeye kubibutsa ko u Rwanda ku Isi hose baruzi kuko by’umwihariko ruherutse kwakira inama ihuza Abakuru b’ibihugu bikoresha ururimi ry’Icyongereza (CHOGM), ndetse rukaba runayoboye uyo muryango.

Ati “Aha mu Bwongereza muzaba muhanzwe amaso kuko u Rwanda, Isi yose yari imaze iminsi iruhanze amaso. Murabizi ko duherutse kwakira inama ihuza Abakuru b’ibuhugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza, murabizi ko yagenze neza ndetse byongeyeho tukaba tunayoboye uyu muryango, ibyo bibatere ishema kandi mugire intego (target), muzahatane aho gukina byo kurangiza umuhango”.

Minisitiri Munyangaju aganira n'abakinnyi
Minisitiri Munyangaju aganira n’abakinnyi

U Rwanda ruhagarariwe mu byiciro bine (4) birimo abazarushanwa mu koga (swimming), gusiganwa ku maguru (Athletics), gusiganwa ku magare (cycling) ndetse na Volleyball yo ku mucanga (beach volleyball), aha kandi hakaba haritabiriye abakinnyi 16 bose hamwe.

Biteganyijwe ko imikino izatangira guhera kuri uyu wa kane taliki ya 28 Nyakanga kuzageza ku itariki ya 8 Kanama 2022.

Minisitiri Munyangaju na Umulinga Alice, Umuyobozi wungirije w'Ishyirahamwe nyarwanda ry'imikino ya Commonwealth
Minisitiri Munyangaju na Umulinga Alice, Umuyobozi wungirije w’Ishyirahamwe nyarwanda ry’imikino ya Commonwealth
Abakinnyi bari mu Bwongereza ni 16 bose hamwe
Abakinnyi bari mu Bwongereza ni 16 bose hamwe
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka