MINADEF yabaye iya mbere mu marushanwa y’abakozi

Ikipe za Minisiteri y’Ingabo zarangije amarushanwa y’imikino inyuranye hagati ya Minisiteri n’ibigo byo mu Rwanda zirusha izindi. Tariki 29/01/2012, ayo makipe yashyikirijwe ibikombe n’imidari mu mupira w’amaguru, uw’intoki (volley ball na Basketball), mu gusiganwa ku maguru no koga.

Aya marushanwa yatangiye mu kwezi kwa Kamena 2011, ahuza amakipe 18, maze MINADEF irangiza ari iya mbere n’amanota ku buryo bukurikira:
Football: 30/42
Volley ball: 24/24
Basketball: 15/20

Abakozi ba MINADEF babaye aba mbere mu koga, uwa mbere: Maj Simba Kinesha; mu gusiganwa 1500m ni Sgt Ndikubwinana Jean Claude; muri 400 m ni Pte Mugisha John naho mu bakobwa basiganwa kuri metero 400 ni 2nd Lt Epiphanie Uwintije.

Abakinnyi ba MINADEF bishimira ibikombe n'imidari begukanye muri ayo marushanywa.
Abakinnyi ba MINADEF bishimira ibikombe n’imidari begukanye muri ayo marushanywa.

Mu muhango wo gushyikiriza ibihembo amakipe n’abantu ku giti cyabo barushije abandi, Kalisa Edward, umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’umuco na siporo, yavuze ko imikino ifasha abantu kugira ubuzima bwiza no gusabana. Ati “Roho nziza mu mubiri mwiza”. Uyu muyobozi yakomeje asaba ko iyi mikino yarushaho kwitabirwa kubera akamaro siporo ifitiye ubuzima bwa muntu.

Uyu muyozi yashimiye kandi ikipe za Minisiteri y’ingabo zatahukanye insinzi n’amashimwe avuga ati “ibi kandi banabikesha imyitwarire myiza (disipulini) ihora ibaranga; asaba ko ubutaha n’andi makipe yakaza umurego mu kwitabira iyi mikino ihuza abakozi bo mubigo bitandukanye
na za Minisiteri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka