Mako Sharks yegukanye igikombe cy’irushanwa ryo koga ku nshuro ya kabiri (Amafoto)

Ikipe ya Mako Sharks yegukanye irushanwa ryo koga rya Mako Sharks Summer Invitational Swimming Championship isanzwe inategura ryakinwe ku nshuro ya kabiri hagati ya tariki 1-2 Kamena 2024.

Iri rushanwa ryabereye mu ishuri rya Green Hills Academy muri rusange ryitabiriwe n’amakipe arindwi arimo ane yo muri Uganda ariyo Aquatic Academy Kampala, Hertz Swim Club, Silsvernfin Academy na Whales Swim Academy Entebbe ndetse n’andi atatu yo mu Rwanda.

Amakipe atatu yo mu Rwanda arimo Mako Sharks yateguye iri rushanwa, Cercle Sportif y’i Karongi na Kigali Sporting Club.

Mako Sharks Swim niyo yegukanye umwanya wa mbere aho muri rusange yagize amanota 3597 ikurikirwa na Aquatic Academy Kampala yagize amanota ihumbi 3590,5, Silverfin Academy yabaye iya gatatu n’amanota 1658 mu gihe Cercle Sportif de Karongi yabaye iya Kane n’amanota 1127.

Amakipe atatu ya nyuma yabaye Hertz Swim Club yabaye iya gatanu, Kigali Sporting Club yabaye iya gatandatu naho Whales Swim Academy Entebbe.

Ku nshuro ya kabiri ryakinwaga iri rushanwa ryitabiriwe n’abakinnyi 170 bavuye kuri 98 bari bitabiriye ku nshuro ya mbere mu 2023.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka