Imodoka 19 na Moto ziguruka zemeje ko zizitabira Rally izabera i Huye
Abatuye Huye na Gisagara bagiye kongeye gususurutswa n’isiganwa ry’amamodoka rizwi nka Huye Rally, ndetse n’imyiyerereko ya Moto zizaturuka muri Afurika y’Epfo
Ni isiganwa riba buri mwaka rikabera mu karere ka Huye na Gisagara, aho rikorwa mu rwego rwo kwibuka Gakwaya Claude, witabye Imana azize impanuka mu mwaka wa 1986, akaba ari umwe mu bakinaga umukino wo gusiganwa ku mamodoka, uyu mwaka rikazaba tariki 23/06 kugera tariki 24/06/2018.
Iri isiganwa rimaze kumenyerwa cyane muri aka karere, aho ryitabirwa n’abantu baturutse mu bihugu bituranye n’u Rwanda ndetse birimo nka Uganda n’u Burundi, rikagira n’umwihariko wo kuba ari ryo siganwa ry’amamodoka rigira abafana benshi kubera udushya tuba turimo.
Kugeza ubu Eric gakwaya na Tuyishime Regis bafite amanota menshi muri rusange kugeza ubu baratangaza ko biteguye kwitwara neza no mu isiganwa ry’i Huye byanashoboka bakayitwara.
Yagize ati “Kugeza ubu nit we dufite amanota ya mbere, tugomba kugerageza kongera amanota tukareba ko twanayirangiza, bishobotse twanayitwara byose biracyashoboka, turizeza abafana ko twiteguye kandi tuzayitwara”
Ku ruhande rwa Dewalque Yannick ukinana na Giesen Jean Jean, aba banegukanye Rally des Milles Collines yabereye i Bugesera mu kwa 12/2017, yatangaje ko iyi Rally iba ari nziza cyane, bafite intego zo kuzayirangiza
“Rally ya Huye ni Rally iba iryoshye cyane, ku bwanjye niyo yambatije, ikaba ikorwa ku manywa na nijoro, nizere ko hazaba hari imvura nyinshi cyane, kuko mu byondo nibwo biryoha cyane, ikindi iya Huye igira n’imihanda myiza kandi minini, twizere ko natwe byibura tuzarangiza isiganwa”
Ni isiganwa rizaba rifite ibirimotero 190, ariko wongeyemo n’aho imodoka zijya guhagurukira, izaba igizwe na Kilometero 293, hakabamo abapilotes 10 b’abanyarwanda, 5 ba Uganda ndetse na 3 bakomoka i Burundi
Rutabingwa Fernand Umuyobozi w’isiganwa rya Huye 2018, aratangaza ko iri siganwa rizaba rinogeye ijisho kubera umubare w’amamodoka wiyongereye, ndetse n’amapikipiki azaba yaturutse muri Afurika y’Epfo.
“Iri siganwa rimaze gutera imbere, biranashinishije kukko harimo n’abakinnyi benshi bakiri bato, harimo imodoka zo mu bwoko bwa Subaru esheshatu aho u Rwanda ruzaba rufitemo eshatu, abakinnyi baritwaye mu myaka ibiri ishize barimo Abanya-Uganda ndetse n’ikipe yaturutse I Burundi irimo Roshanali Mohamed uzwi nka Momo izaba ihari, urumva ko hazaba harimo guhangana cyane”
Imodoka zimaze kwiyandikisha
1. ABG Team: Giesen Jean Jean na Dewalque Yannick
2. Team Dukes: Kayitankore Lionnel (Rwanda) na Rutabingwa Gaetan (Rwanda)
3. Team Dukes: Fergadiotis G Tassos (Rwanda) na Shyaka M. Kevin (Rwanda)
4. Didas: Didas Matsiko (Uganda) na Serwaga Jackson (Uganda)
5. 444: Katete Abdou (Uganda) na Mohamed Rahma (Uganda)
6. Anwar Sadat Racing: Negomba Sadat (Uganda) na Zubeda Abdallah (Uganda)
7. Loveco Tour Team: Remezo Christian (Burundi) na Gahurazira Jean Marie (Burundi)
8. Genese Team: Semana Genese (Rwanda) na Hakizimana Jacques (Rwanda)
9. Janvier: Mutuga Janvier (Rwanda) na Bukuru Hassan (Rwanda)
10. Gakwaya Team: Eric Gakwaya (Rwanda) na Regis Tuyishime (Rwanda)
11. Daddy Team: Adolphe Daddy Nshimiyimana (Rwanda) na Baptiste Semuhungu (Rwanda)
12. Sklon: Nagasha Graham (Uganda) n’undi utaramenyekana
13. 444: Balondemu Gilberto (Uganda) na Waiswa Ibrahim (Uganda)
14. DIN: Imitiaz Din (Burundi) na Regis Karingirwa (Rwanda)
15. Momo Team: Roshanali Mohamed (Burundi) n’undi utaramenyekana
16. Mayaka Team: Mayaka Din (Burundi) n’undi utaramenyekana
17. Mayaka Team: Julien Mayaka (Rwanda) n’undi utaramenyekana
18. Gakwaya Rally Team: Gakwaya Claude (Rwanda) na Mugabo Claude (Rwanda)
19. Oliver Mbabazi na Nshimiyimana Emmanuel (Subaru Imprezza)
Iri siganwa rinazwi nka Memorial Gakwaya, buteganyijwe ko rizatangira ku wa Gatandatu tariki 23/06, rigasozwa ku cyumweru tariki 24/06/2018, rikazabera mu karere ka Huye ndetse n’aka Gisagara
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
nonese mwatuvuganiye iri rushanwa rikazagaragara kuri TV kuko na kuntu nava Kigali hari nabandi bafana bari mu gihugu kuburyo kugera huye byagorana byaba byiza rinyuze kuri TV kbs