Cricket: Uganda na Zimbabwe zageze ku mukino wa nyuma w’irushanwa ryo #Kwibuka30

Amakipe ya Zimbabwe na Ugenda mu bagore yageze ku mukino wa nyuma w’irushanwa ryo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rimaze icyumweru ribera mu Rwanda.

Uganda na Zimbabwe zirahurira ku mukino wa nyuma muri Cricket mu irushanwa ryo Kwibuka
Uganda na Zimbabwe zirahurira ku mukino wa nyuma muri Cricket mu irushanwa ryo Kwibuka

Ibi Zimbabwe yabigezeho kuwa Gatanu nyuma yo kwitwara neza mu mikino yo guhatanira imyanya aho amakipe aba agomba guhura yose hagakorwa urutonde. Nubwo iyi kipe yatsinzwe n’u Rwanda kuri uwo munsi ariko yasoje iyi mikino iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 10 aho mu mikino irindwi yakinnye yose, yatsinzemo itanu itsindwa ibiri gusa.

Indi kipe yageze ku mukino wa nyuma ni Uganda aho kuwa Gatanu yatsinze Cameroon, bituma yuzuza intsinzi zirindwi (7) mu mikino irindwi yagombaga gukinwa dore ko nta mukino numwe yatsinzwe byatumye ariyo izamuka ari iya mbere n’amanota icumi (10).

Aya makipe ya Zimbabwe na Uganda niyo agomba guhurira ku mukino wa nyuma w’iri rushanwa ryo Kwibuka riri gukinwa ku nshuro ya cyenda aho uteganyijwe ku isaha ya saa 13h45 ku kibuga cya Gahanga ya mbere.

Mbere y’uyu mukino ku isaha ya saa Saba n’iminota 15, u Rwanda rwasoje iyi mikino yo guhatanira imyanya ruri ku mwanya wa gatatu n’amanota 10 dore ko mu mikino irindwi rwatsinze itanu (5) rugatsindwa ibiri (2) rurahatanira umwanya wa gatatu rukina na Nigeria yo yasoreje ku mwanya wa kane n’amanota umunani (8) aho yo yatsinze imikino ine (4) igatsindwa itatu (3). Uyu mukino urabera ku kibuga cya Gahanga ya kabiri.

Mu guhatanira umwanya wa gatanu, ikipe ya Botswana yasoreje ku mwanya wa gatandatu n’amanota ane irakina na Kenya yasoreje ku mwanya wa gatanu n’amanota umunani ku isaha ya saa tatu n’iminota 15 za mu gitondo ku kibuga cya Gahanga ya mbere.

Ni mu gihe umwanya wa karindwi karindwi uhatanirwa na Malawi yasoje imikino yo gushaka imyanya iri ku mwanya wa karindwi n’amanota abiri igakina na Cameroon yabaye iya munani idatsinze umukino numwe, ukabera ku kubuga cya Gahanga ya kabiri.

Nyuma y’iyi mikino izasozwa kuri uyu wa Gatandatu, ku Cyumweru hazaba umukino uzahuza abahoze bakina Cricket mu Rwanda barakina n’abo muri Nigeria mu rwego rwo gukomeza kunoza umubano ku mpande.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka