Cricket: U Rwanda rwatangiye nabi mu gikombe cy’Isi

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abangavu batarengeje imyaka 19, ntiyatangiye neza imikino y’igikombe cy’Isi, nyuma yo gutsindwa na Pakistani ku kinyuranyo cya Wickets 8.

Abangavu b'u Rwanda bishimira amanota bari bamaze gukora
Abangavu b’u Rwanda bishimira amanota bari bamaze gukora

Kuva ku wa Gatandatu tariki ya 14 Mutarama 2023, muri Afurika y’Epfo hateraniye ibihugu 16 birimo n’u Rwanda, aho bitabiriye imikino y’igikombe cy’Isi cy’abangavu batarengeje imyaka 19, u Rwnda rukaba rwakinnye umukino warwo kuri iki cyumweru.

U Rwanda ntirwahiriwe n’umunsi wa mbere nyuma yo gutsinda toss maze bagahitamo kubanza ku battinga (Batting) cyangwa gukubita udupira.

Muri uyu mukino abangavu bu Rwanda batangiye basa n’abahuzagurika badakora amanota menshi, dore ko igice cya mbere cyarangiye u Rwanda rumaze gushyiramo amanota 106 muri overs 20 mu gihe igihugu cya Pakistan, cyo cyari kimaze gusohora abakinnyi 8 b’u Rwanda (8 Wickets).

Gisele Ishimwe ni we watsinze amanota menshi
Gisele Ishimwe ni we watsinze amanota menshi

Abangavu b’ikipe ya Pakisitani baje kwegukana umukino ku kinyuranyo cya Wickets 8 kuko u Rwanda rwasohoye abakinnyi 2 ba Pakisitani gusa, ndetse banashyiraho amanota 108 muri overs 17 n’udupira 5.

Abangavu b’u Rwanda baragaruka mu kibuga kuri uyu wa 2 bakina n’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza, ndetse baramuka batsinze bakaba bahita berekeza mu kiciro gikurikira.

Mu mukino wakurikiyeho wo mu itsinda ririmo u Rwanda, ikipe y’u Bwongereza yatsinze Zimbabwe ku kinyuranyo cy’amanota 176, ni nyuma yaho u Bwongereza bwari bwatsinze amanota 199 muri overs 20, Zimbabwe yo ikaba yari yasohoye abakinnyi 4 gusa b’u Bwongereza.

Eyman Fatima umwe mu bakinnyi bitwaye neza
Eyman Fatima umwe mu bakinnyi bitwaye neza

Zimbabwe yasabwaga amanota 200 ngo ibe itsinze, ntibyigeze biyorohera kuko u Bwongereza bwasohoye abakinnyi bose ba Zimbabwe (All out wickets),
ikaba yari imaze gushyiraho amanota 23 gusa.

Iyi mikino yose irimo kubera muri Afurika y’Epfo ku kibuga cya Senwes Cricket Stadium, mu Mujyi wa Potchefstroom, uherereye mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’icyo gihugu.

Abanyarwanda baba muri Afurika y'Epfo bari baje kubashyigikira
Abanyarwanda baba muri Afurika y’Epfo bari baje kubashyigikira
Ubwo abangavu b'u Rwanda bageraga ku kibuga
Ubwo abangavu b’u Rwanda bageraga ku kibuga
Abafana b'u Rwanda
Abafana b’u Rwanda
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka