Amashyirahamwe y’imikino mu Rwanda arimo gutegura imikino yo kwibuka

Amashyirahamwe y’imikino mu Rwanda arimo gutegura uko azibuka abari abakinnyi, abayobozi ndetse n’abakunzi b’imikino bazize Jenoside, ibyo bikorwa byo kwibuka bikaba biteganyijwe muri Gicurasi na Kamena uyu mwaka.

Igihe cy’icyunamo ku rwego rw’igihugu kimara iminsi irindwi ariko ibikorwa byo kwibuka mu Rwanda bimara iminsi 100, ari nayo mpamvu amashyirahamwe y’imikino ku bwumvikane na Minisiteri y’imikino hemejwe ko imikino yose yo kwibuka yazakinwa mu ntangiro za Kamena uyu mwaka.

Minisiteri y’imikino yifuza ko amashyirahamwe y’imikino yose hamwe afatanyije azagira umunsi wo kwibuka abari abakinnyi, abatoza, abayobozi b’imikino n’abakunzi bayo muri rusange, ariko kandi hari amashyirahamwe y’imikino yamaze gutangaza ko azanagira igihe cyihariye cyo kwibuka abantu bayo bazize Jenoside, bakazabibuka binyuze mu marushanwa barimo gutegura.

Volleyball: Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda mu gihe cyo kwibuka rikunze gutegura irushanwa ryo kwibuka abazize Jenoside. Uyu mwaka nabwo nk’uko Umuyobozi wa FRVB Gustave Nkurunziza yabibwiye itangazamakuru, hateganyijwe irushanwa ryo kwibuka mu mpera za Gicurasi uyu mwaka.

Basketball: Muri Basketball, Ishyirahamwe ry’uwo mukino mu Rwanda - FERWABA buri mwaka ritegura irushanwa ryo kwibuka Jenoside “Never Again Tournament’.

ESPOIR BBC (y'Umuhondo) izakina Memorial Gisembe.
ESPOIR BBC (y’Umuhondo) izakina Memorial Gisembe.

Umunyamabanga wa FERWABA Richard Mutabazi avuga ko iryo rushanwa rizaba muri Kamena ikipe ya Espoir Basketball Club ikazanakora irushanwa ‘Memorial Gisembe’.

Muri iryo rushanwa, Espoir BBC itegura, itumira n’andi makipe atandukanye yo mu Rwanda no mu karere mu rwego rwo kwibuka Ntarugera Emmanuel ‘Gisembe’ wakinaga muri Espoir na bagenzi be bakinanaga muri iyo kipe bazize Jonoside.

Uretse Ntarugera Emmanuel ‘Gisembe’, bamwe mu bandi bari abakinnyi n’abakunzi ba Espoir bibukwa harimo Rugamba Gustave wari umubitsi w’yo ikipe, Rutagengwa Mayina Aimable, Rubingisa Emmanuel bitaga Mbingisa, Kabeho Augustin bitaga Tutu, Munyaneza Olivier bitaga Toto, umutoza Nyirinkwaya Damien, Mutijima Théogène bitaga Riyanga.

Hari kandi Murenzi J.M.V, Hitimana Nice, Twagiramungu Félix bitaga Rukokoma, Mutarema Védaste, Mukotanyi Désiré, Rutagengwa Jean Bosco, Majoro, Munyawera Raymond, Gatera Yves ndetse na Kabayiza Raymond watangije ikipe ya Espoir n’abandi.

Football: Mu mupira w’amaguru, ntabwo Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ryari ryarigeze ritegura irushanwa ryo kwibuka mbere. Uretse ikipe ya Mukura Victory Sport isanzwe iritegura buri mwaka mu rwego rwo kwibuka abayo bazize Jenoside, andi makipe y’umupira wamaguru ntabwo ajya ategura amarushanwa nkayo.

Umunyamabanga wa Mukura Victory Sport Olivier Mulindahabi, avuga ko nk’uko bisanzwe barimo gutegura iryo rushanwa rizaba muri Kamena uyu mwaka, bakaba bateganya kuzakoresha cyane cyane amakipe yo mu ntara y’Amajyepfo.

APR FC na Rayon Sport zizakina umukino wo kwibuka ariko itariki zizakiniraho ntiramenyekana.
APR FC na Rayon Sport zizakina umukino wo kwibuka ariko itariki zizakiniraho ntiramenyekana.

Ku bufatanye kandi bw’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda - FERWAFA n’Ishyirahamwe ry’abanyamakuru b’imikino mu Rwanda AJSPORT, harategurwa umukino wo kwibuka uzahuza Rayon Sport na APR FC, gusa ntabwo itariki uwo mukino uzabera irashyirwa ahagaragara.

Mu yandi mashyirahamwe y’imikino mu Rwanda akunze gutegura akanakina amarushanwa yo kwibuka abazize Jenoside yamaze gutangaza ko n’uyu mwaka azabikora, harimo Karate, Handball, Kungufu ndetse na Fondation Ndayisaba Fabrice.

Iri rikaba ari itsinda ry’abana bato bakina umupira w’amaguru bakunze kwibuka abana bagenzi babo bazize Jenoside.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka