Amajyaruguru: Hatangijwe siporo kuri bose izajya ikorwa buri wa gatanu (Amafoto)

Buri wa gatanu wa buri cyumweru mu masaha ya nyuma ya saa sita abatuye intara y’amajyaruguru bazajya bajya muri siporo mu rwego rwo kurinda ubuzima bwabo.

Mu Ntara y'amajyaruguru hatangijwe siporo kuri bose
Mu Ntara y’amajyaruguru hatangijwe siporo kuri bose

Ibyo byatangajwe ubwo muri iyo ntara hatangizwaga siporo rusange kuri uyu wa gatandatu tariki ya 21 Ukwakira 2017.

Iyo siporo yitabiriwe n’abaturage bandukanye babarirwa mu magana bazengurutse umujyi wa musanze, bagasoreza kuri Stade Ubworoherane.

Muri uwo muhango wari witabiriwe na Minisitiri w’umuco na siporo, Uwacu Julienne na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney hagaragajwe ko siporo ari urukingo rw’indwara zitandukanye akaba ariyo mpamvu igomba gukorwa kenshi.

Minisitiri Uwacu yibukije abaturage ko siporo ishobora kuba umuyoboro ukomeye wabafasha guteza imbere igihugu.

Agira ati “Baturage bo mu ntara y’amajyaruguru siporo tuyifate nk’urukingo rukomeye kuri nyinshi.”

Iyo siporo rusange yitabiriwe n'abantu batandukanye
Iyo siporo rusange yitabiriwe n’abantu batandukanye

Akomeza ahamagarira abaturage bo mu Ntara y’Amajyaruguru gukora siporo kuburyo mu makipe y’igihugu atandukanye hazajya habonekamo urubyiruko rwo muri yo ntara.

Ibyo yabivuze ahereye kuri Santere y’Amagare iri mu Karere ka Musanze, ititabirwa n’urubyiruko rutuye muri iyo ntara kandi ari ko byari bikwiye kuba bimeze.

Guverneri Gatabazi JMV yabwiye abayobozi b’uturere tugize iyo ntara bari bitabiriye uwo muhango kugira ikipe mu turere twabo bagendeye ku mpano no kubushobozi bafite.

Asaba kandi n’abayobozi b’ibigo by’amashuri gushinga amakipe akomeye hakajya hategurwa amarushanwa y’intara mu gufasha intara y’amajyaruguru kurushaho gutera imbere muri siporo.

Yakomeje avuga ko kandi iyo siporo rusange yatangijwe izajya iba buri wa gatanu nyuma ya saa sita mu masaha abakizi ba Leta baba bagiye kuri siporo.

Abaturage bitabiriye iyo siporo ari benshi
Abaturage bitabiriye iyo siporo ari benshi

Abaturage batandukanye bagaragaje ko siporo ari ingira akamaro; nkuko Uwase Marie Jeanne Madona abisobanura.

Agira ati“Mfite ibiro biri hejuru ya 90 ariko sinjya ndwara na rimwe kubera siporo. Nyifata nk’urukingo kandi ituma ngira ubuzima buzira umuze.”

Akomeza agira ati “Iyi gahunda yanshimishije cyane nkurikije ibyiciro byaje muri siporo, abagore abagabo abakuze abana,byanyongereye imbaraga zo gukomeza kuyikunda.”

Uwiragiye Marie Josée ufite ubumuga bw’ingingo avuga ko ubuzima bwe bumeze neza kubera siporo akora ya Seat ball.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Sport ya rimwe mucyumweru ntacyo imarira umubiri. Bazabaze abaganga

Rwasubutare yanditse ku itariki ya: 25-10-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka