Abavandimwe babiri b’AbanyaKenya nibo begukanye Rwanda Open Circuit
Abavandimwe babiri bakomoka muri Kenya Changawi Mzai na Chufaa Changawa nibo begukanye irushanwa rya Tennis Rwanda open circuit ryaberaga i Kigali.
Mubagabo Changawa yatsinze Duncan Mugabe, mu bagore Chufaa Changawa atsinda umurundikazi Aisha Niyonkuru. Changawa Mzai yatsinze Duncan Mugabe seti ebyiri ku busa (6-2,7-3).
Mu mukino wamaze igihe kingana n’amasaha abiri n’igice mu bakobwa, Umunyakenyakazi Chufaa Changawa akaba na mushiki wa Changawa Mzai watsinze mu bagabo yatsinze Umurundikazi Aisha Niyonkuru seti 2-1.
Chufaa yabanje gutsindwa seti yambere 6-2 atsinda iya kabiri 6-2, iya gatatu atsinda 7-5 (Tie Break)
Changawa Mzai na Mushiki we basanzwe batuye i Mombasa, batangiye Tennis bakiri bato. Impano bayikomora ku muryango. Bombi bishimiye gutsindira i Kigali, bavuga ko ari ibintu bishimishije.
Changawa Mzai yagize ati “Ni ibintu byiza ubu twembi turasanga mama adutegereje kugira ngo atwakire.”
Chufaa Changawa w’imyaka 23, avuga ko yatangiye gukina Tennis afite imyaka umunani,naho musaza we Ismail Changawa Mzai we w’imyaka 20 we yatangiye gukina Tennis afite imyaka itanu.
Abegukanye Rwanda Open y’uyu mwaka mu bagabo no mu bagore buri wese yegukanye igihembo cy’Amadolari 1000 y’Amerika, mu gihe abakabiri begukanye 750.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|