Abanyamahirwe batatu bagiye kureba umukino wa Arsenal na Manchester United mu Bwongereza

Ikigo gifite uburyo bwo gutega ku mikino (betting) buzwi nka Gorilla Games, kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Mata 2022, cyerekanye abanyamahirwe batatu batomboye amatike abemerera kujya i London mu Bwongereza kureba umukino wa shampiyona y’icyiciro cya mbere uzahuza amakipe ya Arsenal na Manchester United.

Abatsinze bashimiye Gorilla Games itumye inzozi zabo ziba impamo
Abatsinze bashimiye Gorilla Games itumye inzozi zabo ziba impamo

Gakwandi Chris ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa (Brand Manager) muri Gorilla Games yavuze ko ubukangurambaga bwo guhamagarira abantu kugerageza amahirwe yabo bwatangiye mu ntangiriro z’ukwezi kwa 12 mu mwaka ushize wa 2021.

Gakwandi Chris wo muri Gorilla Games, abatsinze, hamwe na Rigoga Ruth
Gakwandi Chris wo muri Gorilla Games, abatsinze, hamwe na Rigoga Ruth

Ni ubukangurambaga (campaign) bwari bugamije gushaka abanyamahirwe mu bakina Gorilla Games, kugira ngo bazarebe umukino wiswe uw’inzozi kuko benshi ku isi baba bifuza kuwureba.

Muri uwo mukino, Arsenal izaba yakiriye Manchester United i London kuri sitade ya Emirates ku wa Gatandatu tariki 23 Mata 2022 saa saba n’igice ku isaha yo mu Rwanda.

Ubukangurambaga bwagombaga kuba mu kwezi kwa cumi na kabiri muri 2021 ndetse no mu kwa mbere 2022. Mu mezi yakurikiyeho hakurikiyeho tombola, aho abantu bose bakinnye imikino ya Gorilla Games bakoresheje guhera ku mafaranga y’u Rwanda 1000 kuzamura bari bafite amahirwe.

Makuza Patrick
Makuza Patrick

Abagize ayo mahirwe ni batatu ari bo Makuza Patrick, Mukundente Fiona, na Nahasoni Innocent. Abatsindiye amatike bazajyana n’umunyamakuru Rigoga Ruth uri no mu bashinzwe kumenyekanisha Gorilla Games.

Rigoga yavuze ko yishimira kuba iyi gahunda igeze ku ntego yayo kuko bari bafite impungenge z’icyorezo cya COVID-19 cyakunze kubangamira gahunda zitadukanye. Yanishimiye ko mu batsinze harimo umuntu w’igitsina gore.

Ati “Ni ibintu byiza kuba n’abantu b’igitsina gore batinyuka gutega. Biratuma n’abandi batinyuka, bumve ko imikino yo gutega (Betting) atari iy’abagabo gusa.”

Rigoga Ruth yishimiye ko mu batsinze harimo n'uw'igitsina gore, ashishikariza n'abandi gutinyuka bagakina
Rigoga Ruth yishimiye ko mu batsinze harimo n’uw’igitsina gore, ashishikariza n’abandi gutinyuka bagakina

Yanavuze ko ubu bukangurambaga bugitangira bamwe bumvaga ko ari ukubeshya, ariko noneho ubu ngo biratuma abantu barushaho kugirira icyizere Gorilla Games.

Abatsindiye aya matike bashimiye Gorilla Games kuko yatumye inzozi zabo ziba impamo. Uwitwa Nahasoni Innocent yagize ati “Ntabwo twari tuzi ko ibi bintu byabaho. Jyewe nsanzwe ndi umufana wa Manchester United. Kuba nayibona mu kibuga nicaye muri sitade, sinigeze mbirota, sinigeze ntekereza ko byabaho, n’ubu sindabyumva ukuntu nzaba nicaye muri iriya sitade.”

Nahasoni Innocent
Nahasoni Innocent

Makuza Patrick na we watsindiye itike yashimiye Gorilla Games yamuhaye ayo mahirwe, ahamya ko muri iyi tombola nta kimenyane cyabayemo, nk’uko bamwe bajya batekereza ko muri gahunda nk’izi hataburamo ikimenyane.

N’ubwo amafaranga azatangwa kuri buri muntu atatangajwe, buri wese muri aba bantu batatu batsinze ndetse na Rigoga Ruth uzabaherekeza, Gorilla Games yabishyuriye itike y’indege yo kujya i London mu Bwongereza no kugaruka i Kigali, bishyurirwa amatike yo kureba umukino, bishyurirwa Visa, ndetse bishyurirwa na Hoteli, ibyo kubatunga n’ibindi byose bazakenera muri urwo rugendo.

Barateganya guhaguruka i Kigali ku wa Kane tariki 21 Mata, bazagaruke ku Cyumweru tariki 24 Mata 2022.

Undi munyamahirwe witwa Ndabahize Rodrigue utuye i Kigali na we yari aherutse gutsindira itike yatumye ajya kureba umukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika muri Kameruni, umukino wabaye tariki 06 Gashyantare 2022, urangira ikipe ya Senegal itsinze Misiri kuri penaliti, yegukana igikombe cya mbere cy’iryo rushanwa.

Ndabahize ni we wayabaye umunyamahirwe watsindiye igihembo gikuru muri tombola ya Gorilla Games yari yiswe “YES U CAN”, Ndabahize yishyuriwe ibikenewe byose bijyanye n’urugendo rw’abantu babiri, ni ukuvuga we ndetse n’inshuti ye.

Ubuyobozi bwa Gorilla Games buvuga ko bene ibi bikorwa biba bigamije gushimira abakiliya bayo, ndetse no kubageza kuri bimwe mu byo baba batekereza ko ari inzozi kuri bo.

Mukundente Fiona yishimiye itike yatsindiye yo kujya i London mu Bwongereza
Mukundente Fiona yishimiye itike yatsindiye yo kujya i London mu Bwongereza

Inkuru bijyanye:

Abatsindiye kureba umukino wa Arsenal na Manchester United mu Bwongereza inzozi zabo zabaye impamo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka