Ababyeyi barashishikarizwa kumva akamaro ko gukina mu mibereho y’abana

Nyuma y’uko byagaragaye ko hari ababyeyi batumva akamaro gukina bifite mu buzima bw’umwana, u Rwanda n’abafatanyabikorwa, biyemeje gushyiraho politiki ifasha abana kwiga ibintu bitandukanye binyuze mu mikino (Learning through Play).

Imikino itandukanye y'abana ni ingenzi mu myigire n'imikurire yabo
Imikino itandukanye y’abana ni ingenzi mu myigire n’imikurire yabo

Abahanga bagaragaza ko iyo abana barimo gukina bibakangura ubwonko, bakagira imbaraga z’umubiri ndetse bakazamura n’urwego rwabo rw’imitekerereze. Binabafasha mu mibanire na bagenzi babo, ndetse bakamenya n’uburyo bwo gukemura amakimbirane mu gihe bayagiranye hagati yabo.

Ibi nyamara hari ababyeyi na bamwe mu barezi b’abana batabisobanukirwa, bamwe bagatekereza ko igihe umwana arimo gukina aba arimo guta igihe, ahubwo bakamuhatira kubihagarika akajya mu yindi mirimo.

Nubwo imirimo itavunanye ku mwana na yo ari ingenzi, ndetse ko ntacyo itwaye, ngo ni ngombwa ko abana bahabwa n’igihe cyo gukina na bagenzi babo.

Sarah Challoner uyobora umushinga witwa ‘Twigire Mu Mikino Rwanda,’ Umwe mu mishinga y’umuryango witwa VSO International mu Rwanda, avuga ko biyemeje gufatanya na Guverinoma y’u Rwanda, mu guteza imbere imyumvire y’akamaro k’imikino mu bana, babinyujije muri uwo mushinga bise ‘Twigire Mu Mikino.’ (VSO International akaba ari umuryango udaharanira inyungu ukorera mu Rwanda kuva 1998).

Sarah Challoner
Sarah Challoner

Mu bandi bashyigikiye iyi gahunda yo kuzamura imyumvire ku kamaro k’imikino mu mikurire n’imitekerereze y’abana, harimo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana, UNICEF n’umuryango witwa Kina Rwanda.

Mu rwego rwo gushyigikira ubu buryo bwo kwiga binyuze mu mikino, Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye iherutse kwemeza ko itariki ya 11 Kamena izajya yizihirizwaho umunsi mpuzamahanga wahariwe imikino y’abana (International Day of Play). Kuri iyi nshuro yawo ya mbere mu Rwanda ukazizihirizwa i Gasanze mu Murenge wa Nduba mu Karere ka Gasabo.

Bunguranye ibitekerezo ku guteza imbere imyigire y'abana binyuze mu mikino
Bunguranye ibitekerezo ku guteza imbere imyigire y’abana binyuze mu mikino
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni byo rwose .Gukina ni imurimo mwiza w’umwana.Ababyeyi tubafashe gukina,dukine na bo ,tubafashe gushaka ibikoresho bibafasha mu gukina n’ahantu heza ho gukinira .Njye gukina n’abana biranezeza cyane.Nawe Niko bimeze ?Umwana ukina mu buryo bukwiriye ntabwo agwingira.

MUTUYIMANA Lydia yanditse ku itariki ya: 6-06-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka