Video: Nsabimana abaye uwa mbere utsindiye miliyoni muri tombola ‘Inzozi Lotto’

Nsabimana Theoneste ni we munyamahirwe wa mbere watsindiye miliyoni muri tombola ya Inzozi Lotto, akaba yishimiye ko bigiye kumufasha mu burezi bw’abana be.

Nsabimana abaye uwa mbere utsindiye miliyoni muri Inzozi Lotto
Nsabimana abaye uwa mbere utsindiye miliyoni muri Inzozi Lotto

Nsabimana utuye mu Karere ka Muhanga, Umurenge wa Nyamabuye, Akagari ka Gahogo Umudugudu wa Nyarucyamo I, atomboye ayo mafaranga nyuma yo gushora 1,500 gusa muri uwo mukino.

Nsabimana, umubyeyi w’abana bane usanzwe ukorera mu Karere ka Huye, asanga aya mafaranga atsindiye muri Tombola ya Inzozi Lotto agiye kumufasha kubasha kurihira amashuri abana.

Yagize ati “Ndaza kwicarana n’umuryango turebere hamwe icyo tuyakoresha, ariko ndatekereza ko mu by’ingenzi harimo kwishyurira abana amashuri”.

Nshuti Thierry ashyikiriza Nsabimana sheki y'amafaranga yatsindiye
Nshuti Thierry ashyikiriza Nsabimana sheki y’amafaranga yatsindiye

Gutsinda kwa Nsabimana muri tombola ya Inzozi Lotto abibonamo amahirwe akomeye, kuko bitamusabye gushora amafaranga menshi nyuma yo kugerageza amahirwe inshuro ebyiri, ku ya gatatu ni bwo yabashije kuba umunyamahirwe watsindiye miliyoni wa mbere, akaba yarashoye agera ku 1500 gusa none atsindiye miliyoni.

Nshuti Thierry, Umuyobozi mukuru wungirije wa Carousel, kompanyi itegura tombola ya Inzozi Lotto, ashima umusanzu Abanyarwanda bakomeje gutanga mu guteza imbere sport nyarwanda, bagana tombola ya Inzozi Lotto ndetse ko benshi irimo kugenda ibahindurira ubuzima.

Ibyishimo ni byose kuri Nsabimana
Ibyishimo ni byose kuri Nsabimana

Bikurikire muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka