Uwiragiye Marc yongeye gutorerwa kuyobora Federasiyo ya Kung fu mu Rwanda

Mu nama y’inteko rusange isanzwe yateranye ku Cyumweru tariki 8 Gicurasi 2022, yasize Uwirangiye Marc wari usanzwe ari Perezida w’iyo Federasiyo atorewe kongera kuyiyobora mu gihe cy’indi myaka itanu iri imbere.

Komite nshya
Komite nshya

Iyo nama yabereye i Kigali, aho abanyamuryango babanje kugaragarizwa no kwemeza inyandiko mvugo y’inamarusange iheruka, Gutanga raporo y’ibikorwa byakozwe mu myaka itanu ishize, kwemeza itegeko shingiro rishya rya RKWF, kumurika umushinga w’amategeko ngenga mikorere ya RKWF.

Nk’uko byari biteganyijwe kuri gahunda, hagombaga gukurikiraho amatora no gushyiraho ubuyobozi bushya RKWF, mbere yuko hakorwa amatora ya Komite nshya, babanje kandi kuganira ku mabwiriza yagendeweho mu itegura ry’amatora ngo bayanoze, agendane n’imiterere y’umuryango mugari wa RKWF.

Nyuma yo kubyumvikanaho hakurikiyeho amatora, aho Uwiragiye Marc yongeye gutorerwa kuyobora iryo nshyirahamwe.

Marc Uwiragiye
Marc Uwiragiye

Mu banyamuryango 31 bagize iryo nshyirahamwe, hitabiriye 26, aho batoye Uwiragiye ku majwi 23/26.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na Kigali Today, Uwiragiye yavuze ko n’ubwo muri iyi myaka itanu ishize bakomwe mu nkokora na Covid-19, ariko hari ibyo bishimira ko bagezeho n’ubwo inzira ikiri ndende, kandi bizeye ko muri iyi manda yindi batorewe bazabigeraho.

Ati “Muri iyi myaka itanu twari tumaze hari ibyo twagezeho n’ubwo twakomwe mu nkokora na Covid-19, muri ibyo harimo nk’amarushanwa ya GMT agamije kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri mata 1994 riba muri buri Kamena. Hari kandi n’irushanwa ry’abana bato naryo ryatangijwe muri 2019 ubu naryo rikazajya riba buri mwaka, gusa hari imyaka 2 ritabaye kubera Covid 19 ndetse n’irushanwa dukora mu mpera z’umwaka risoza umwaka w’imikino”

Uwiragiye kandi akomeza avuga ko muri iyi manda nshya batorewe, we na bagenzi be bagomba kwibanda cyane kuri Kung fu mu mashuri.

Ati “Muri iyi manda hari igikorwa gikomeye tugiye kwitaho cyane, aricyo gutangiza Kung fu mu mashuri. Ni igikorwa no muri manda yacu icyuye igihe twari twashyizemo, ku byo tuzakora ariko ntabwo byatworoheye, twasanze ari umushinga muremure usaba imbaraga ndetse n’ubushobozi ariko dusanga ntabuhari, ahuwo hari byinshi tugomba kubanza kubaka, kugira ngo tugere kuri urwo rwego. Turatekereza ko rero muri iyi manda nshyashya y’imyaka itanu, kiri muri bimwe mu bintu tuzitaho kuko Kung fu mu mashuri niho tubona iterambere ryayo rirambye kandi rizahoraho”

Habiyambere Philbert, Vice President
Habiyambere Philbert, Vice President

Mu bandi batowe harimo Umunyamabanga mukuru, Havugimana Emmanuel wari usanzwe ari umuyobozi wa Tekiniki muri iryo shyirahamwe.

Havugimana Emmanuel, Umunyamabanga
Havugimana Emmanuel, Umunyamabanga
Dushimiyimana Pauline, umubitsi
Dushimiyimana Pauline, umubitsi

Dore uko amatora yagenze

KOMITE NYOBOZI

• Perezida: Marc Uwiragiye
• Visi Perezida: Habiyambere Philbert
• Umunyamabanga: Havugimana Emmanuel
• Umubitsi: Madame Dushimiyimana Pauline

NKEMURAMPAKA

• Bwana Karengera Alphonse
• Bwana Hakizimana Shaffy
• Bwana Rwagasana John

ABAGENZUZI

• Bwana Kalisa Eric
• Bwana Muhawenimana Deo
• Bwana Ndagijimana Fils

Mu gihe cy’iminsi irindwi, Komite nyobozi nshya izatangariza abanyamuryango abagize Komisiyo Tekinike na Komisiyo y’abasifuzi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka