Uwase Delphine uzwi nka ‘Soleil’ muri filime nyarwanda agiye gufungura ishuri rya siporo

Uwase Delphine (Ortha) wamenyekanye cyane muri filime nyarwanda cyane cyane muri filime y’uruherekane ya ‘Bamenya’ agiye gufungura ishuri rya siporo yise ‘Kigali Elite Sports Academy’.

Ubusanzwe usibye filime Uwase akina, asanzwe ari n’umukinnyi ukomeye w’umukino wa karate aho amaze imyaka 15 akina uyu mukino akaba anafitemo umukandara w’umukara (ceinture noire).

Uwase Delphine (Ortha) asanzwe azwiho gukunda siporo
Uwase Delphine (Ortha) asanzwe azwiho gukunda siporo

Ibi ni bimwe mu byamuteye kuba yashinga ishuri rizaba rikubiyemo imikino itandukanye ariko ku ikubitiro bakazatangirana na Karate, Kung fu,Taekwondo hamwe na Aerobics.

Aganira na Kigali Today, Uwase yavuze ko igitekerezo cyo gushinga ishuri kitaje nonaha kuko mu mwaka wa 2021 ku bufatanye n’umutoza Nkurunziza Jean Claude aribwo Kigali Elite Sports Academy yashyizweho, gusa ubu ikaba igiye gutangizwa ku mugaragaro.

Ni byo Uwase yasobanuye ati “Oya ntabwo Kigali Elite Sports Academy ivutse nonaha gusa nibwo tuzaba tugiye kuyimurika ku mugaragaro kuko mu Kuboza 2021 mfatanyije n’umutoza Nkurunziza Jean Claude aribwo narishinze, rikaba ari ishuri rigamije guteza imbere Sport, yaba iy’umwuga (professional) ndetse na siporo yo kwishimisha (Recreational Sport ).”

Akomeza avuga ko muri Kigali Elite Sports Academy bazibanda mu kwigisha siporo zitandukanye kandi mu byiciro byose na zo zizagenda ziyongera ndetse anasobanura birambuye ku bijyanye n’intego zabo.

Ati “Ubu twatangiriye kuri karate, kung-fu, taekwondo hamwe na Aerobics. Muri izi siporo zose hakaba harimo ibyiciro byose (abana kuva ku myaka 3, urubyiruko muri rusange ndetse n’abantu bakuru. Muri izi siporo kandi zose harimo abakora siporo nk’ababigize umwuga(Coaches and Athletes) hakabamo n’abakora siporo yo kwishimisha(Recreational Sport).”

Uwase Delphine azafatanya na Nkurunziza Jean Claude muri iri shuri
Uwase Delphine azafatanya na Nkurunziza Jean Claude muri iri shuri

Uwase Delphine avuga ko intego yabo nyamukuru ari ukwerekana uruhare rwa siporo mu iterambere ry’ubukungu ndetse n’imibereho myiza y’Abaturarwanda (the contribution of Sports to social and economic developpment) aho siporo yafasha umuntu uyikora kwiteza imbere mu byiciro byose by’ubuzima, bikaba byafasha n’Igihugu mu iterambere cyane cyane nk’aho na politiki y’Igihugu muri siporo isobanura neza ko siporo igomba kuba kimwe byinjiriza Igihugu kandi siporo igafasha abayikora kwiteza imbere mu buryo bw’ubukungu.

Si kenshi muri siporo y’imikino njyarugamba usanga harimo abagore ndetse bagera no ku rwego rwo gushinga ishuri. Biteganyijwe ko gufungura iri shuri bizaba tariki ya 08 Gicurasi 2022.

Uwase asanzwe ari umukinnyi wa filime nyarwanda ukunzwe n'abatari bake
Uwase asanzwe ari umukinnyi wa filime nyarwanda ukunzwe n’abatari bake
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka