Nsengimana Bosco akoze andi mateka yegukana Tour du Rwanda 2015

Umunyarwanda Nsengimana Bosco yegukanye Tour du Rwanda 2015,isiganwa mpuzamahanga ryari rimaze iminsi 8 ribera nu Rwanda

Kuri iki cyumweru taliki ya 22/11/2015 byari ibyishimo bikomeye ku banyarwanda nyuma y’aho umunyarwanda Nsengimana Jean Bosco yegukanye isiganwa mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda "Tour du Rwanda", mu marushanwa yasorejwe kuri Stade Amahoro.

Nsengimana Jean Bosco yongeye kuzamura ibendera ry'u Rwanda
Nsengimana Jean Bosco yongeye kuzamura ibendera ry’u Rwanda

Ku i Saa tatu n’igice za mu gitondo nibwo abakinnyi bari bahagurutse kuri Stade Amahoro,banyura Kibagabaga,bakomeza mu kabuga ka Nyarutarama,banyura inyuma ya RDB bagaruka kuri Stade Amahoro,inzira baje kunyuramo inshuro 10,maze bazirangiza bagenze Kilometero 120.

Nsengimana Jean Bosco wakomezaga kugenda mu bakinnyi b’imbere,yaje kuzirangiza ari ku mwanya wa kane aho yakoresheje ibihe bingana n’uwabaye uwa mbere (amasaha 3,iminota 2n’amasegonda 35),biza no gutuma asoza isiganwa ryose muri rusange ari ku mwanya 1,aza akurikirwa na Areruya Joseph ndetse na Hakuzimana Camera ku mwanya wa 3.

Urutonde rusange

1 NSENGIMANA Jean-Bosco (TEAM RWANDA KARISIMB 23h54’50’’
2 ARERUYA Joseph (TEAM RWANDA AKAGERA) 23h56’35’’ 01’45’’
3 HAKUZIMANA Camera (TEAM RWANDA MUHABURA) 23h57’35’’ 02’45’’
4 EYOB Metkel (ERITREA ) ERI 23h57’52’’ 03’02’’
5 BYUKUSENGE Patrick (TEAM RWANDA KARISIMBI) 23h57’54’’ 03’04’’
6 WINTERBERG Lukas ( SUISSE MEUBLES DESCARTES) 23h58’02’’ 03’12’’
7 BIZIYAREMYE Joseph (TEAM RWANDA AKAGERA) 23h58’34’’ 03’44’’
8 BYUKUSENGE Nathan (TEAM RWANDA MUHABURA) 23h58’37’’ 03’47’’
9 LIPONNE Julien (HAUTE-SAVOIE/RHONE-ALPES ) 23h58’38’’ 03’48’’
10 BESCOND Jérémy (HAUTE-SAVOIE/RHONE-ALPES) 23h59’16’’ 04’26’’

Abakinnyi bashimira Perezida wa Republika wabahaye amagare yatumye banegukana iri siganwa
Abakinnyi bashimira Perezida wa Republika wabahaye amagare yatumye banegukana iri siganwa

Nsengimana Bosco wegukanye iyi Tour du Rwanda ya 2015,abaye umunyarwanda wa 2 wegukanye iri siganwa kuva ryatangira kuba mpuzamahanga mu mwaka wa 2009,aho uwa mbere waritwaye ari Ndayisenga Valens waritwaye umwaka ushize wa 2014.

Uko abakinnyi bakurikiranye uyu munsi

Uko amakipe yakurikiranye muri rusange

Andi mafoto

<img65648

|center>

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

wawho nibyizacyineee

mazimpaka yanditse ku itariki ya: 29-11-2015  →  Musubize

turabyishimiye, ababasore babahe icyo bashaka nkuko mumupira wamaguru babafasha ntibabone numusaruro, kuzamura ibendera ryigihugu, biraharanirwa, turabyishimiye

alias yanditse ku itariki ya: 23-11-2015  →  Musubize

Nibyiza Abanyarwanda Dukeneye ibyishimo ariko tuge tumenya naho biva nkabo bana babiduhaye ntitugatahire kwishima ngo nabo batahane imvune gusa kuko dusubije Amaso inyuma twibukeko abo baduhaye ibyishimo bari bivumbuye banze gukina kuko haribyo batahawe nyaboneka mugire icyo mubarebera cg niba ntacyo mufite cyo kubaha muduhe uburyo twakusanya inkunga zacu tubihembere kuko baduhaye ibyishimo kandi barakoze nabagabo bi ntwari.

Bimenyimana yanditse ku itariki ya: 23-11-2015  →  Musubize

usibye nokuba nyakubahwa president wa repuburica yatanze amagare bigatuma twegukana iyo tsinzi nge mfite ikizereko ntacyo tuzamuburana nibindi azabitugezaho nitumwemerera .

nsengayire yanditse ku itariki ya: 23-11-2015  →  Musubize

Rwose Abanyarwanda bakeneye kwishima nk’uko byagaragaye muri iyi ton dur du Rwanda. Kuba bano basore barayegukanye simvuga gusa Nsengimana Jean Bosco kuko na bagenzi be baramufashije, ntabwo ari ibintu byikoze ibi ni umusaruro w’ubutumwa bwiza n’inkunga ya Prezida wa Repubulika. Turagukunda uri umugabo tuzakugwa inyuma.

Manishimwe yanditse ku itariki ya: 23-11-2015  →  Musubize

Wooooow, what’s a good news!!!!! Munyemerere mbanze nshime His Excellence gufasha aba basore bacu. Ndongera gushima aba bahungu ukuntu bakoze nka Team Rwanda koko bafite team spirit. Najyiye ntangazwa n’ukuntu buri wese ataharaniraga kuba uwa mbere kandi yari abishoboye ahubwo bose bagakorera protection Bosco wari ufite maillot jaune. Ubundi ndashima cyane Kigali Today, you are more than professionals, namwe mukwiye irindi kamba. Naba ndi mu kazi, muri bus, kuri terrain mu misozi, mu rugo iwanjye ndetse no mu rusengero nabaga nsa nuri kumwe n’abakinnyi kubera updates za Kigali today. Tkx to Skol yarabiryoheje n’indege, cogebanque n’abandi. TV5, Supersport, Canal plus, n’andi ma chaînes byanyuragaho bose babona u Rwanda rwitwara neza. Proud of my country

Laurent yanditse ku itariki ya: 22-11-2015  →  Musubize

Congratulation to Team Rwanda , nabanyarwanda bose , specially to Bosco Nsengimana . abagize uruhare bose mumyiteguro , icyo nshaka kuvuga ndagira ngo nsabe ababishinzwe rwose pe ababana baba babikoreye, baba bavunitse , bajye babaha ibyo babemereye kuko barabikwiye , kuzenguruka u Rwanda ku igare, udasize nindi mikino yose bitabiriye. Congrs

Emmy yanditse ku itariki ya: 22-11-2015  →  Musubize

Utashimira yaba ari indashima! Ndashimira aba basore ku ishema bahesheje u Rwanda, iyo ukoze uratsinda aba basore bakoze imyitozo neza cyane, ndashimira ferwacy kuri follow up bakoreye aba basore inama babagiriye n’ibindi nanjye reka nsoze mvuga nti "" Thank you! Our Mr President Paul Kagame"

Kayiranga yanditse ku itariki ya: 22-11-2015  →  Musubize

Utashimira yaba ari indashima! Ndashimira aba basore ku ishema bahesheje u Rwanda, iyo ukoze uratsinda aba basore bakoze imyitozo neza cyane, ndashimira ferwacy kuri follow up bakoreye aba basore inama babagiriye n’ibindi nanjye reka nsoze mvuga nti "" Thank you! Our Mr President Paul Kagame"

Kayiranga yanditse ku itariki ya: 22-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka