Imikino yarahagaze kubera COVID-19: Abacuruza n’abakina Betting babayeho bate?

Mu gihe isi yugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus cyahawe izina rya COVID-19, ibikorwa byinshi by’imikino haba mu Rwanda no ku isi byarahagaze. Abari basanzwe bakina n’abacuruza ibyerekeranye n’imikino y’amahirwe cyangwa ibyo bita kubetinga bari mu bihe bitaboroheye.

Imikino y'amahirwe imaze gusakara hirya no hino mu mijyi no mu cyaro ikitabirwa n'abiganjemo urubyiruko. Aha ni mu karere ka Gakenke
Imikino y’amahirwe imaze gusakara hirya no hino mu mijyi no mu cyaro ikitabirwa n’abiganjemo urubyiruko. Aha ni mu karere ka Gakenke

Ubusanzwe imikino ihuza abantu benshi haba mu kibuga cyangwa hanze yacyo. Muri iyo mikino y’amahirwe, ni hamwe mu habonetse ubucuruzi ku bantu bamwe na bamwe by’umwihariko gutega ku mikino itandukanye.

Muri iyi minsi icyorezo cya Coronavirus cyatumye amashampiyona ndetse n’ibikombe bitandukanye bihagarikwa bityo imikino yo gutega iba mike.

Bamwe mu baganiriye na Kigali Today bararira ayo kwarika kuko ari ho bavanaga umugati. Umwe muri bo yagize ati “Twabuze amakipe tugura n’amwe akiri gukina ntituyazi turihura tugapfa kugura mu bihugu bike bikiri gukina tugashya (tukaribwa) kuko nta makuru tubifiteho."

Undi na we utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati "Dukeka ko kubera Coronavirus bayigize fixing (barayigurishije) , irateguye ku buryo ntawatsinda"

Yakomeje avuga ko abakora ibiraka bagasagura amafaranga yo kujyana muri betting ubu nta kintu bariho, kubera ko ibiraka byabaye bike kubera gutinya kwandura COVID -19.

Inzu zose zikorerwamo imikino y’amahirwe mu Rwanda zarafunzwe. Umwe mu bakira bakanishyura waganiriye na Kigali Today yavuze ko akazi gasa n’akahagaze. Yagize ati "Mu by’ukuri akazi kanjye kwari ukwishyura ndetse no kwakira amafaranga ubu tuvugana aho dukorera harafunzwe."

Yakomeje avuga ko afite impungenge zo kuzahembwa kuko atizeye aho amafaranga azava .

Imikino y’amahirwe cyangwa betting ikorwa mu buryo butandukanye. Harimo gutega ku mikino iri kuba (Live bet) , kugura ibyo bita amafarashi, aho uhitamo ifarashi imwe ukavuga ko iba iya mbere yatsinda ukaba uratsinze. Kugura ibitego biri buboneke mu mukino n’ubundi buryo bugiye butandukanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Natwe duheruka bavugako barafungura betting muri ukukwezi kwa10 none ndabona kugiye kurangira ntacyo batangaje muzatubarize uko bimeze murakoze

metis yanditse ku itariki ya: 26-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka