Abitabiriye ‘Kigali Night Run’ bifuza ko yajya iba kenshi (Video)

Mu masaha ya nimugoroba ku wa 11 Kamena 2021, abatuye i Kigali bitabiriye umugoroba wo gukora sport mu mihanda y’uwo mujyi biganjemo ahanini abirukanka, benshi muri bo bakifuza ko icyo gikorwa cyajya kiba kenshi.

Abitabiriye ‘Kigali Night Run' bifuza ko yajya iba kenshi
Abitabiriye ‘Kigali Night Run’ bifuza ko yajya iba kenshi

Uwo mugoroba witabiriwe n’ingeri zose z’abantu yaba abakuru n’abato, ukaba wabereye mu mihanga ya Kimihurura, abawitabiriye bakemeza ko bikozwe kenshi byafasha benshi muri bo.

Umwe mu bitabiriye iyo siporo, Yassipi Casmir, yavuze ko byongera imbaraga abagira ubunebwe bwo kwikorana ati “Ubusanzwe nkora siporo ndi njyenyine nkiruka ariko nimba nkora kilometero 2-3, bitandukanye n’iyo turi benshi kuko nakubye kabiri aho nari nsanzwe niruka”.

Siporo zikorerwa muri rusange zari zimaze igihe zarakumiriwe kubera amabwiriza yo kwirinda Covid19, ari yo mpamvu uyu mugoroba washimishije abatari bake.

Cyubahiro Jean Claude wawitabiriye inshuro zose kuva watangira yavuze ko yari awukumbuye cyane.

Ati “Burya siporo ni nziza twese turabizi, noneho iyo harimo guterana imbaraga n’abandi, icyo gihe umuntu yibagirwa imvune kuko hari abandi benshi. Byadufasha nk’uyu mugoroba ugiye uba na buri cyumweru aho gutinda, byaba byiza kurushaho”.

Kigali night run abayitabiriye birutse ibirometero 5.4, muri bo hari na Minisitiri wa siporo, Munyagaju Aurore Mimosa.

Reba muri iyi Video uko byari byifashe:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka