Abarundi baraye ku mwanya wa mbere muri Mountain Gorilla Rally (Amafoto)

Umunsi wa mbere w’isiganwa ry’amamodoka ryiswe Mountain Gorilla Rally wabereye kuri Stade Amahoro ku mugoroba wo ku wa gatanu tariki 04 Ukwakira 2019, wegukanywe, na Roshanali Mohamed Abbas na Tissarchontos Petros bakomoka mu gihugu cy’u Burundi.

Aba Barundi bakurikiwe n’Abanyarwanda bamenyerewe cyane mu mukino w’isiganwa ry’amamodoka, ari bo Gakwaya Jean Claude na Mugabo Jean Claude.

Ku mwanya wa gatatu hajeho Umubiligi Giancarlo Davite ufatanya n’Umunyarwanda witwa Demeester Jan.

Ku birometero bitatu basiganwagaho bakabara igihe buri modoka yakoresheje, Abarundi begukanye umwanya wa mbere bakoresheje iminota ine n’isegonda rimwe. (4’:1”)

Gakwaya na Mugabo begukanye umwanya wa kabiri bakoresheje iminota ine n’amasegonda atatu (4’:3”), Giancarlo Davite na mugenzi we bakoresha iminota ine n’amasegonda icyenda (4’:9”).

Iri siganwa ryitabiriwe n’imodoka icyenda zirimo 5 z’Abanyarwanda, 2 z’Abarundi, imwe y’Umurundi ufatanyije n’Umunyarwanda ndetse n’iy’Umubiligi ufatanyije n’umunyarwanda.

Kuri uyu wa gatandatu ryakomereje mu Karere ka Bugesera, rikazasorezwa i Kigali kuri iki cyumweru.

Dore mu mafoto uko iri siganwa ryari rimeze:

Imodoka y'Abarundi babaye aba mbere ni iyo iri imbere
Imodoka y’Abarundi babaye aba mbere ni iyo iri imbere
Gakwaya Jean Claude na Mugabo Jean Claude babaye aba kabiri
Gakwaya Jean Claude na Mugabo Jean Claude babaye aba kabiri
Umubiligi Giancarlo Davite ufatanya n'Umunyarwanda witwa Demeester Jan babaye aba gatatu
Umubiligi Giancarlo Davite ufatanya n’Umunyarwanda witwa Demeester Jan babaye aba gatatu
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka