Ishyirahamwe ry’Umukino wa Biyari mu Rwanda ryongeye gutegura irushanwa rya Rwanda Cue Kings riri kuba ku nshuro ya kabiri mu 2025, ryitabiriwe n’amakipe 15.
Mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Rulindo habereye Isiganwa ry’Imodoka rya Nyirangarama Rally 2025, ryakinwaga ku nshuro yaryo ya gatatu. Ni isiganwa ryagaragayemo Miss Aurore Kayibanda wari wungirije Gakwaya Eric mu gutwara (co-driver), umuhanzi Semana Ish Kevin wari wungirije Hakizimana Jacques ndetse na Miss Kalimpinya (…)
Umuyobozi wa Rwanda Golf Union, Amb. Bill Kayonga yacyeje Nsanzuwera Celestin wegukanye irushanwa rya SportsBiz Golf Africa Championship ryabera i Kigali ahigitse ibihangange ku mugabane w’Afurika. Nsanzuwera akimara kwinjiza agapira ka nyuma yahise asanganirwa n’abafana
Mu gihe irushanwa mpuzamahanga rya Golf “SportsBiz Africa Championship” ribura umunsi umwe ngo rishyirweho akadomo, umunyakenya Charles Gacheru yatangaje ko guhitamo u Rwanda hagendewe ku bintu byinshi birangajwe imbere n’ibikorwa remezo, koroshya ingendo, amahoteri ndetse n’ibindi
Ku bufatanye na Sunshine Africa Development Tour, SportsBiz Africa yateguye irushanwa rya Golf ryiswe SportsBiz Africa Golf Championship riteguza inama y’ubucuruzi na Siporo “SportsBiz Africa forum” izabera i Kigali.
Ku mugoroba wo ku wa 30 Kanama 2025 hateguwe irushanwa ry’iteramakofe ryiswe "Ijoro ry’Iteramakofe " hagamijwe kureba urwego abakinnyi b’Abanyarwanda bagezeho muri uyu mukino, banyura abaryitabiriye.
Uyu munsi taliki ya 30 Kanama mu karere ka Karongi, hasojwe amahugurwa y’abatoza b’umukino wa Triathlon yari agamije gukarishya ubumenyi bw’abari basanzwe muri uyu mukino ndetse no guhugura abashya.
Izuba ryabanje gutambika kuri Kigali Golf Resort & Villas, umuyaga mwiza n’ikirere cyera bitanga ishusho y’umunsi udasanzwe: irushanwa rya mbere rya NCBA Junior Golf Series ribereye mu Rwanda. Ku isaha ya kare, abana bato bari bamaze kugera ku kibuga, bitabiriye imyitozo bafite ishyaka n’uburemere bw’umunsi, biteguye (…)
Amashuri ya International Technical School Kigali na APE Rugunga yegukanye ibikombe mu mukino wa Basketball mu mikino ihuza amashuri yo muri Afurika y’Iburasirazuba yaberaga muri Kenya.
Umukino wa Golf mu Rwanda wateye indi ntambwe ikomeye. Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 22 Kanama 2025 haratangira shampiyona ya mbere y’abana ya NCBA Junior Golf Series ku Kibuga cya Kigali Golf Resort.
Abayobozi, abakinnyi n’abatoza mu mukino w’Iteramakofe mu Rwanda bitabiriye siporo rusange ku wa 17 Kanama 2025, basabwa kwimakaza umuco wo gukora kuko ituma umuntu agira ubuzima buzira umuze.
Amakipe y’u Rwanda ya Sitting Volleyball mu bagabo n’abagore yabonye itike yo gukina shampiyona y’Isi izabera mu Bushinwa 2026, nyuma kwitwara neza muri shampiyona ya Afurika yaberaga muri Kenya.
Ku wa Gatandatu tariki ya 5 Nyakanga 2025, muri Lycée de Kigali, habereye irushanwa ry’iteramakofe ryateguwe mu rwego rwo kwizihiza umunsi mukuru wo Kwibohora “Liberation Boxing Talent Competition” ryiharirwa n’Abanyarwanda.
Ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 6 Nyakanaga 2025, ni bwo hahembwe abitwaye neza muri Rwanda Mountain Gorilla Rally 2025, nyuma y’uko iri siganwa ry’imodoka ryamaze iminsi itatu rirangiye, rikaba ryegukanywe na Samman Vohra na Drew Sturrock, bari batwaye imodoka ya Skoda Fabia.
Isiganwa ry’imodoka rimaze kumenyerwa mu Rwanda rizwi nka ‘Rwanda Mountain Gorilla Rally’ ryongeye ryagarutse, iry’uyu mwaka rikazatangira ku wa Gatanu tari 4 Nyakanga 2025.
Kuri uyu wa Mbere, amakipe y’u Rwanda ya Sitting Volleyball mu bagabo n’abagore yashyikirijwe ibendera, anahabwa impanuro mbere yo kwitabira Shyampiyona Nyafurika izabera muri Kenya.
Amakipe 16 yo mu Rwanda no muri Uganda agiye guhurira mu irushanwa ry’iteramakofe, ryahujwe n’umunsi wo Kwibora wizihizwa buri tariki 4 Nyakanga buri mwaka.
Ikipe y’Igihugu ya Tanzania yegukanye Irushanwa Mpuzamahanga ryo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ryaberaga mu Rwanda kuva tariki 3 Kamena 2025.
Kuri uyu wa Gatanu, amakipe ya Tanzania na Zimbabwe yageze ku mukino wa nyuma w’Irushanwa ryo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 muri Cricket asezereye u Rwanda na Uganda muri 1/2.
Ikipe ya Drums yegukanye irushanwa rya Rwanda Cue Kings Championship ryahuzaga amakipe atandukanye akina biyari mu Rwanda ryasojwe ku wa 8 Kamena 2025.
Ku wa Gatandatu tariki 07 Kamena 2025, ku kigo cy’urubyiruko cya Musanze habereye siporo idasanzwe, aho Ambasaderi w’u Buhinde mu Rwanda n’itsinda ryari rimuherekeje bari kumwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, bisanze mu busabane n’abaturage mu gihe cy’amasaha abiri hifashishijwe siporo yitwa YOGA.
Kuri iki Cyumweru, ikipe ya Aquatic Academy Kampala yo muri Uganda yegukanye irushanwa ryo koga rya Mako Sharks Summer Invitational Championship ryabere muri Green Hills Academy.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yabonye intsinzi ya Kane itsinze Nigeria , mu Irushanwa ryo Kwibuka ku Nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 riri kubera mu Rwanda kuva tariki 3 Kamena 2025.
Rutikanga Ferdinand wamamaye nk’uwatangije umukino w’iteramakofe (boxing) mu Rwanda, ni umugabo waranzwe n’udushya twinshi mu buzima bwe akaba yari azi no gushyenga cyane ashingiye ku bigwi yagize muri uwo mukino.
Kuri uyu wa Kabiri, kuri Stade Mpuzamahanga ya Cricket i Gahanga hatangiye gukinirwa Irushanwa ryo Kwibuka ku Nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, u Rwanda rutangira rutsinda Cameroon.
Nyuma yo gutwara shampiyona ya Sitting Volleyball 2024-2025 mu bagabo, umutoza Musanze SVB Ngabonziza Mandela Steven avuga ko ubu ahanze amaso kwagura imbibi akajya gutoza no hanze y’u Rwanda.
Banki nyafurika yitwa NCBA hamwe n’Ikigo gishinzwe imicungire y’icyanya cy’imikino ya Golf, Rwanda Ultimate Golf Course Ltd, byagiranye amasezerano afite agaciro ka Miliyoni imwe y’Amadolari ya Amerika (arenga Miliyari imwe na miliyoni 400 z’Amafaranga y’u Rwanda), hagamijwe kwinjiza abakiri bato mu mukino wa Golf no gutera (…)
Abakina umukino wa biyari mu Rwanda bavuga ko bafite intego yo guhindura uko umuryango mugari ufata abawukina, bavuga ko ari uw’abasinzi cyangwa wo mu kabari bizatuma isura wari ufite ihinduka ikaba nziza kugeza ubwo wakinwa kinyamwuga.
Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 5 Mata 2025, hasojwe amahugurwa yatanzwe n’abatoza Mpuzamahanga baturutse muri Uganda aho bahuguraga Abanyarwanda byumwihariko bo mu ikipe ya BodyMax Boxing Club ku buryo bwo kuzamura iteramakofe mu Rwanda.
Kuri iki Cyumweru hasojwe imikino ya shampiyona ya Sitting Volleyball 2024-2025 mu bagabo n’abagore aho Musanze mu bagabo yegukanye igikombe ku nshuro ya mbere mu bagore kikegukanwa na Bugesera ku nshuro ya karindwi.