Inteko rusange ya FERWAHAND yemeje igihe shampiyona izatangirira inakira abanyamuryango bashya

Inama y’Inteko rusange isanzwe y’abanyamuryango ba FERWAHAND yateranye kuri uyu wa Gatandatu yemeje amatariki shampiyona ya Handball y’uyu mwaka izatangirira

Kuri uyu wa Gatandatu i Remera habereye inama y’inteko rusange y’abanyamuryango b’ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda "FERWAHAND", inama yasuzumaga ingingo zirimo raporo y’ibikorwa bya 2023, raporo y’umutungo, gahunda y’ibikorwa bya 2024, gutangiza shampiyona ya 2024, kwemeza Komisiyo no kwemeza abanyamuryango bashya.

Perezida wa FERWAHAND Twahirwa Alfred
Perezida wa FERWAHAND Twahirwa Alfred

Ku ngingo ijyanye na shampiyona, abanyamuryango bemeranyije ku kijyanye no gutangiza shampiyona mbere kugira ngo itazagongana n’ibindi bikorwa byazatuma hazamo ibirarane igatinda kurangira, haza kwemezwa ko izatangira mu mpera z’icyumweru za tariki 23-24/03/2024.

Inteko rusange yabaye kuri uyu wa Gatandatu
Inteko rusange yabaye kuri uyu wa Gatandatu

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatatu haza kuba inama tekinike igamije kungurana ibitekerezo ku buryo shampiyona izakinwamo. ikazahuza abahagarariye amakipe azitabira shampiyona, by’umwihariko abayobozi ba tekinike n’abashinzwe siporo mu makipe.

Hagaragajwe idarapo u Rwanda rwahawe nk'igihugu kizakira igkombe cya Afueika cya 2026
Hagaragajwe idarapo u Rwanda rwahawe nk’igihugu kizakira igkombe cya Afueika cya 2026

Usibye izi ngingo, hanakiriwe abanyamuryango babiri bashya ari bo Ecole des Sciences de Nyamagane ndetse na TTC Rubengera, bakaba biteguye kwitabira ibikorwa bya Handball birimo n’amarushanwa ategurwa na FERWAHAND.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka