Kuri uyu wa Gatandatu i Remera habereye inama y’inteko rusange y’abanyamuryango b’ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda "FERWAHAND", inama yasuzumaga ingingo zirimo raporo y’ibikorwa bya 2023, raporo y’umutungo, gahunda y’ibikorwa bya 2024, gutangiza shampiyona ya 2024, kwemeza Komisiyo no kwemeza abanyamuryango bashya.
Ku ngingo ijyanye na shampiyona, abanyamuryango bemeranyije ku kijyanye no gutangiza shampiyona mbere kugira ngo itazagongana n’ibindi bikorwa byazatuma hazamo ibirarane igatinda kurangira, haza kwemezwa ko izatangira mu mpera z’icyumweru za tariki 23-24/03/2024.
Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatatu haza kuba inama tekinike igamije kungurana ibitekerezo ku buryo shampiyona izakinwamo. ikazahuza abahagarariye amakipe azitabira shampiyona, by’umwihariko abayobozi ba tekinike n’abashinzwe siporo mu makipe.
Usibye izi ngingo, hanakiriwe abanyamuryango babiri bashya ari bo Ecole des Sciences de Nyamagane ndetse na TTC Rubengera, bakaba biteguye kwitabira ibikorwa bya Handball birimo n’amarushanwa ategurwa na FERWAHAND.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ni byiza mukwiga kucyateza imbere Handball gusa nibishoboka hashakwe uko hakongerwa za academy muturere those byadufasha kuko nkubu mfite umwana uyifitemo impano ariko nabuze aho namwohereza