Rayon Sports na APR FC zamenyeshejwe amatariki y’imikino y’ibirarane

Ikipe ya Rayon Sports na APR FC zamaze kumenyeshwa amatariki zizakiniraho ibirarane by’imikino zitakinnye ubwo zari mu mikino nyafurika

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” ryamaze gushyiraho amatariki y’imikino y’ibirarane ku ikipe ya APR FC yari iri muri CAF Champions League, ndetse na Rayon Sports yari iri muri CAF Confederation Cup.

Ikipe ya APR FC ifite umukino w’ikirarane igomba gukina na Sunrise i Nyagatare, mu gihe Rayon Sports igomba kwakirwa na Police FC kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, iyi mikino yombi ikaba yashyizwe ku wa Gatatu tariki 25/10/2023.

Police FC na Rayon Sports zirakina ku wa Gatatu w'icyumweru gitaha
Police FC na Rayon Sports zirakina ku wa Gatatu w’icyumweru gitaha

Aya makipe azakina iyi mikino y’ibirarane mbere gato y’uko acakirana mu mukino uba utegerejwe na benshi, umukino biteganyijwe ko uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku Cyumweru tariki 28/10/2023.

APR FC irerekeza i Nyagatare mbere yo gukina na Rayon Sports
APR FC irerekeza i Nyagatare mbere yo gukina na Rayon Sports
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Apr niyitege RAYON ubundi murebe ngirayandagaza uwaguhaye yanakongera RAYON 2(:)apr 0

BONIFAC yanditse ku itariki ya: 23-10-2023  →  Musubize

APR FC rwose Ni Ikipe dukunda turi benshi . Niba Ari uburinganire nk’ubw’abagore n’abagabo byatumye Rayon Sport idutsinda kabili I Huye; Umutoza wa APR FC agomba kugarura icyubahiro cy’Intare.

I Nyagatare tuzahavana amanota 3 kuko Ni 1:2 ariko turashaka gucecekesha abafana ba Madam Rayon

Augustin yanditse ku itariki ya: 20-10-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka