Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” ryamaze gushyiraho amatariki y’imikino y’ibirarane ku ikipe ya APR FC yari iri muri CAF Champions League, ndetse na Rayon Sports yari iri muri CAF Confederation Cup.
Ikipe ya APR FC ifite umukino w’ikirarane igomba gukina na Sunrise i Nyagatare, mu gihe Rayon Sports igomba kwakirwa na Police FC kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, iyi mikino yombi ikaba yashyizwe ku wa Gatatu tariki 25/10/2023.

Aya makipe azakina iyi mikino y’ibirarane mbere gato y’uko acakirana mu mukino uba utegerejwe na benshi, umukino biteganyijwe ko uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku Cyumweru tariki 28/10/2023.

Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Apr niyitege RAYON ubundi murebe ngirayandagaza uwaguhaye yanakongera RAYON 2(:)apr 0
APR FC rwose Ni Ikipe dukunda turi benshi . Niba Ari uburinganire nk’ubw’abagore n’abagabo byatumye Rayon Sport idutsinda kabili I Huye; Umutoza wa APR FC agomba kugarura icyubahiro cy’Intare.
I Nyagatare tuzahavana amanota 3 kuko Ni 1:2 ariko turashaka gucecekesha abafana ba Madam Rayon