Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru yongeye gutakaza amanota mu marushanwa ya CECAFA ari kubera muri Kenya, nyuma yo kunganya na Libya 0-0, mu gihe imikino ibiri ibanza Amavubi yari yayitsinzwe.
Ni umukino abasore b’Amavubi batangiye bafite ishyaka ryinshi ryo gutsinda nk’uko bari babidutangarije ku munsi w’ejo nyuma y’imyitozo, gusa baza gusa nk’abaciwe intege n’umukino wa mbere Zanzibar yari imaze gutsindamo Tanzania, kuko kunganya ari byo byashoboraga gutanga amahirwe menshi yo kuba bagera muri ½ mu gihe bo batsinda imikino ibiri bari basigaje.
Ni umukino ikipe y’u Rwanda yabonyemo uburyo bwinshi bwo gutsinda ibitego, ariko ntibyaza kubahira, aho hari amwe mu mahirwe yo gutsinda Mico Justin na Biramahire Abeddy bari bayobiye ubusatirizi babonye bwo gutsinda ariko ntibibahire.
Nyuma y’uyu mukino, umutoza Antoine Hey yadutangarije nanone ko atababajwe n’uko umukino urangiye, kuko kugeza ubu abona hari urwego ikipe iri kugeraho, by’umwihariko abakinnyi bakiri bato nka Manishimwe Djabel na Biramahire Abeddy.
Yagize ati “Ntabwo tubabajwe n’umukino w’uyu munsi, turi kugenda twubaka umunsi ku wundi, intambwe ku yindi, ku bw’amahirwe make ntiitwatsinze, twabonye amahirwe yo gutsinda, Libya nayo yayabonye, wari umukino w’ingenzi kuri twese kuko buri wese yashakaga gutsinda akagera imbere”
“Ni isomo ryiza ku ikipe yiganjemo abakiri bato, twabonye ko sisiteme yacu iri gukora neza, gusa ntabwo twabashije gutsinda, mu mikino itatu kuba tumaze gutsindamo igitego kimwe gusa ntabwo ari byiza na gato, mu byumweru nka bine bisigaye ngo tujye muri CHAN tuzaba twabikosoye”
Abakinnyi babanje mu kibuga
Amavubi: Ndayishimiye Eric Bakame, Manzi Thierry, Usengimana Faustin, Kayumba Soter, Eric Iradukunda, Eric Rutanga, Mukunzi Yannick ( Ally Niyonzima 63’), Bizimana Djihad, Biramahire Abedy, Mico Justin (Muhadjili Hakizimana 82’), Manishimwe Djabel (Maxime Sekamana 88’).
Libya: Ali Shniena, Ajbarah Saed, Aljamal Tariq, Sabbou Motasem, Maetouq Ali, Albadri Faisal (c), Mohamed Amhimmid, TakTak Moufatah, Tubal Mohamed, Alharaish Zakaria, na Saeid Taher Saleh.
Kugeza ubu u Rwanda ni urwa nyuma mu itsinda, aho rusigaje gukina umukino umwe uzaba kuri uyu wa Gatandatu kuri Kenyatta Stadium guhera I Saa Saba z’amanywa ku isaha ya Kigali, rwawutsinda rugasigara ruhanganye no kureba ko Kenya itakongera kubona irindi nota mu mikino basigaranye, yaribona Amavubi agahita asezererwa.
Andi mafoto yaranze uyu mukino
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ntakundi byagenta kuraje