Mu mafoto-Amavubi anganije na Libya, icyizere cya ½ gitangira kuyoyoka

Mu mukino Amavubi yari yiteze ko yagarura icyizere cyo kugera muri ½, anganyije na Libya ubusa ku busa, bituma kugira ngo Amavubi akomeze bizasaba imibare igoranye cyane

Abakinnyi b'Amavubi baririmba Rwanda Nziza
Abakinnyi b’Amavubi baririmba Rwanda Nziza

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru yongeye gutakaza amanota mu marushanwa ya CECAFA ari kubera muri Kenya, nyuma yo kunganya na Libya 0-0, mu gihe imikino ibiri ibanza Amavubi yari yayitsinzwe.

Abakinnyi 11 b'Amavubi babanje mu kibuga
Abakinnyi 11 b’Amavubi babanje mu kibuga
Dr Moussa Hakizimana (hagati) uyoboye delegasiyo y'u Rwanda iri muri Kenya
Dr Moussa Hakizimana (hagati) uyoboye delegasiyo y’u Rwanda iri muri Kenya

Ni umukino abasore b’Amavubi batangiye bafite ishyaka ryinshi ryo gutsinda nk’uko bari babidutangarije ku munsi w’ejo nyuma y’imyitozo, gusa baza gusa nk’abaciwe intege n’umukino wa mbere Zanzibar yari imaze gutsindamo Tanzania, kuko kunganya ari byo byashoboraga gutanga amahirwe menshi yo kuba bagera muri ½ mu gihe bo batsinda imikino ibiri bari basigaje.

Ni umukino ikipe y’u Rwanda yabonyemo uburyo bwinshi bwo gutsinda ibitego, ariko ntibyaza kubahira, aho hari amwe mu mahirwe yo gutsinda Mico Justin na Biramahire Abeddy bari bayobiye ubusatirizi babonye bwo gutsinda ariko ntibibahire.

Nyuma y’uyu mukino, umutoza Antoine Hey yadutangarije nanone ko atababajwe n’uko umukino urangiye, kuko kugeza ubu abona hari urwego ikipe iri kugeraho, by’umwihariko abakinnyi bakiri bato nka Manishimwe Djabel na Biramahire Abeddy.

Yagize ati “Ntabwo tubabajwe n’umukino w’uyu munsi, turi kugenda twubaka umunsi ku wundi, intambwe ku yindi, ku bw’amahirwe make ntiitwatsinze, twabonye amahirwe yo gutsinda, Libya nayo yayabonye, wari umukino w’ingenzi kuri twese kuko buri wese yashakaga gutsinda akagera imbere”

“Ni isomo ryiza ku ikipe yiganjemo abakiri bato, twabonye ko sisiteme yacu iri gukora neza, gusa ntabwo twabashije gutsinda, mu mikino itatu kuba tumaze gutsindamo igitego kimwe gusa ntabwo ari byiza na gato, mu byumweru nka bine bisigaye ngo tujye muri CHAN tuzaba twabikosoye”

Umutoza Antoine Hey yatangaje ko yishimiye urwego rw'imikinire abakinnyi bagaragaje
Umutoza Antoine Hey yatangaje ko yishimiye urwego rw’imikinire abakinnyi bagaragaje
Amakipe yombi yahatanye mu kibuga hagati ariko gutsinda bikanga
Amakipe yombi yahatanye mu kibuga hagati ariko gutsinda bikanga


Abakinnyi babanje mu kibuga

Amavubi: Ndayishimiye Eric Bakame, Manzi Thierry, Usengimana Faustin, Kayumba Soter, Eric Iradukunda, Eric Rutanga, Mukunzi Yannick ( Ally Niyonzima 63’), Bizimana Djihad, Biramahire Abedy, Mico Justin (Muhadjili Hakizimana 82’), Manishimwe Djabel (Maxime Sekamana 88’).

Libya: Ali Shniena, Ajbarah Saed, Aljamal Tariq, Sabbou Motasem, Maetouq Ali, Albadri Faisal (c), Mohamed Amhimmid, TakTak Moufatah, Tubal Mohamed, Alharaish Zakaria, na Saeid Taher Saleh.

Abakinnyi ba Libya babanje mu kibuga
Abakinnyi ba Libya babanje mu kibuga

Kugeza ubu u Rwanda ni urwa nyuma mu itsinda, aho rusigaje gukina umukino umwe uzaba kuri uyu wa Gatandatu kuri Kenyatta Stadium guhera I Saa Saba z’amanywa ku isaha ya Kigali, rwawutsinda rugasigara ruhanganye no kureba ko Kenya itakongera kubona irindi nota mu mikino basigaranye, yaribona Amavubi agahita asezererwa.

Andi mafoto yaranze uyu mukino

Manzi Thierry yatoranyijwe nk'umukinnyi witwaye neza (Man of the match/Homme du match)
Manzi Thierry yatoranyijwe nk’umukinnyi witwaye neza (Man of the match/Homme du match)
Manzi Thierry usanzwe ukinira Rayon Sports
Manzi Thierry usanzwe ukinira Rayon Sports
Yannick Mukunzi na Manishimwe Djabel
Yannick Mukunzi na Manishimwe Djabel
Manishimwe Djabel yakinnye neza ariko nyuma aza kugira imvune yatumye asohoka mu kibuga
Manishimwe Djabel yakinnye neza ariko nyuma aza kugira imvune yatumye asohoka mu kibuga
Abafana b'abanyarwanda baba muri Kenya bari benshi baje gushyigikira Amavubi
Abafana b’abanyarwanda baba muri Kenya bari benshi baje gushyigikira Amavubi
Umurindi w'abafana bari benshi, ku bufatanye na Ambasade y'u Rwanda muri Kenya
Umurindi w’abafana bari benshi, ku bufatanye na Ambasade y’u Rwanda muri Kenya
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ntakundi byagenta kuraje

MANDEL IRUBAVU yanditse ku itariki ya: 8-12-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka