Ikipe ya APR Fc ikomeje imyitozo yo kwitegura umukino iyi kipe izakina na Club Africain muri CAF Champions League, umukino uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku wa Gatatu tariki 28/11/2018.
Mu kiganiro kapiteni wa APR Fc yagiranye n’itangazamakuru, yatangaje ko n’ubwo umutoza mukuru aheruka kubasezera, intego ari ugutsinda umukino ubanza uzabera i Kigali.
Yagize ati "Umwuka ni mwiza twiteguye neza, nta makuru menshi dufite ya Club Africain ariko imikino bamaze iminsi bakina turayikurikirana kuko ntibari kwitwara neza, ubu abakinnyi nta kindi kibari mu mutwe usibye umukino wa Club Africain."
"Dutegereje abakinnyi bari baragiye muri Congo, n’umutoza mukuru azaba yahageze, twiteguye gukora ibishoboka byose tukegukana intsinzi yo mu rugo kandi birashoboka kuko abayobozi baturi inyuma."
Ngo nyuma yo kugenda kwa Petrovic, ni cyo gihe cyo kwerekana ko umugabo aba agomba kwigira
"Ni umutoza wari udufatiye runini kandi umeze nk’umubyeyi, yari afite icyo avuze kinini, nyuma yo kugenda burya umugabo aba agomba kwigira, ntitwashyira umutwe hasi kuko umutoza agiye, abasigaye nabo ni abatoza beza by’umwihariko bari bamaze iminsi bakorana nawe kandi hari ibyo bamwigiyeho." Mugiraneza Jean Baptiste, Kapiteni wa APR Fc
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
APR FC tuyiri inyuma kd twizeye ko izitwara neza