Migi yatangaje ko APR idafite Petrovic yizeye gutsinda Club Africain

kapiteni wa APR Fc aratangaza ko abakinnyi ayoboye biteguye gukora ibishoboka byose bagatsinda Club Africain ku wa Gatatu w’icyumweru gitaha

Ikipe ya APR Fc ikomeje imyitozo yo kwitegura umukino iyi kipe izakina na Club Africain muri CAF Champions League, umukino uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku wa Gatatu tariki 28/11/2018.

Mu kiganiro kapiteni wa APR Fc yagiranye n’itangazamakuru, yatangaje ko n’ubwo umutoza mukuru aheruka kubasezera, intego ari ugutsinda umukino ubanza uzabera i Kigali.

Yagize ati "Umwuka ni mwiza twiteguye neza, nta makuru menshi dufite ya Club Africain ariko imikino bamaze iminsi bakina turayikurikirana kuko ntibari kwitwara neza, ubu abakinnyi nta kindi kibari mu mutwe usibye umukino wa Club Africain."

Mugiraneza Jean Baptiste kapiteni wa APR Fc yatangaje ko ikipe ye ifite ubushobozi bwo gutsinda Club Africain
Mugiraneza Jean Baptiste kapiteni wa APR Fc yatangaje ko ikipe ye ifite ubushobozi bwo gutsinda Club Africain

"Dutegereje abakinnyi bari baragiye muri Congo, n’umutoza mukuru azaba yahageze, twiteguye gukora ibishoboka byose tukegukana intsinzi yo mu rugo kandi birashoboka kuko abayobozi baturi inyuma."

APR Fc yari imaze iminsi ikorera imyitozo i Shyorongi, ngo nta kindi batekereza usibye Club Africain
APR Fc yari imaze iminsi ikorera imyitozo i Shyorongi, ngo nta kindi batekereza usibye Club Africain

Ngo nyuma yo kugenda kwa Petrovic, ni cyo gihe cyo kwerekana ko umugabo aba agomba kwigira

"Ni umutoza wari udufatiye runini kandi umeze nk’umubyeyi, yari afite icyo avuze kinini, nyuma yo kugenda burya umugabo aba agomba kwigira, ntitwashyira umutwe hasi kuko umutoza agiye, abasigaye nabo ni abatoza beza by’umwihariko bari bamaze iminsi bakorana nawe kandi hari ibyo bamwigiyeho." Mugiraneza Jean Baptiste, Kapiteni wa APR Fc

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

APR FC tuyiri inyuma kd twizeye ko izitwara neza

eric nshimiyimana yanditse ku itariki ya: 27-11-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka