Ni umukino wari utegerejwe n’isi yose, aho Barcelone ari yo yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Philippe Coutinho.
Fc Barcelone yatsinze igitego cya kabiri kuri Penaliti yakorewe kuri Luis Suarez aranayitsindira. Igice cya kabiri kigitangira Marcelo wa Real Madrid yayitsindiye igitego kimwe.
Luis suarez yaje gutsindira Fc Barcelone ibindi bitego bibiri, naho Arturo Vidal atsinda igitego cya gatanu ku mupira yari ahawe na Ousmane Dembélé bose bagiyemo basimbura.
Nyuma yo gutsinda uyu mukino, Fc Barcelone yahise ifata umwanya wa mbere, aho irusha Real Madrid iri ku mwanya wa 9 amanota arindwi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|