Barcelona idafite Lionnel Messi yandagaje Real Madrid

Mu mukino uzwi nka El Classico uhuza Fc Barcelone na Real Madrid, warangiye Fc Barcelone inyagiye Real Madrid ibitego 5-1

Byari ibyishimo bidasanzwe kuri FC Barcelone
Byari ibyishimo bidasanzwe kuri FC Barcelone

Ni umukino wari utegerejwe n’isi yose, aho Barcelone ari yo yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Philippe Coutinho.

Fc Barcelone yatsinze igitego cya kabiri kuri Penaliti yakorewe kuri Luis Suarez aranayitsindira. Igice cya kabiri kigitangira Marcelo wa Real Madrid yayitsindiye igitego kimwe.

Luis suarez yaje gutsindira Fc Barcelone ibindi bitego bibiri, naho Arturo Vidal atsinda igitego cya gatanu ku mupira yari ahawe na Ousmane Dembélé bose bagiyemo basimbura.

Nyuma yo gutsinda uyu mukino, Fc Barcelone yahise ifata umwanya wa mbere, aho irusha Real Madrid iri ku mwanya wa 9 amanota arindwi.

Umuzamu wa Real Madrid yar yahuye n'uruva gusenya
Umuzamu wa Real Madrid yar yahuye n’uruva gusenya
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka