Amavubi yageze i Huye aho azakinira imikino ibiri (AMAFOTO)

Abakinnyi ba mbere b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda "AMAVUBI" bamaze kugera mu karere ka Huye, ahazakinirwa imikino ibiri yo gushaka itike y’igikombe cy’isi

Nyuma y’icyumweru cyari gishize ikipe y’igihugu y’u Rwanda "AMAVUBI" ikorera imyitozo mu mujyi wa Kigali kuri Kigali Pelé Stadium, ubu ikipe yamaze kugera mu karere ka Huye.

Iyi myitozo y’icyumweru cya mbere ahaniri yitabiriwe n’abakinnyi bakina muri shampiyona y’u Rwanda bagiye biyongeraho abandi bake bakina hanze y’u Rwanda.

Muhire Kevin ukinira Rayon Sports agera i Huye
Muhire Kevin ukinira Rayon Sports agera i Huye

Abakinnyi kugeza ubu bakina hanze bamaze kugera mu myitozo barimo umunyezamu Ntwari Fiacre, Sibomana Patrick, Hendrick Mutamuliza, Hakim Sahabo na Manzi Thierry, mu gihe abandi bategerejwe uyu munsi.

Umukino wa mbere w’u Rwanda uzaba ku wa Gatatu tariki 15/11 kuri Stade Huye guhera i Saa Cyenda z’amanywa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Tuzahacanaumucyo

Alexandr yanditse ku itariki ya: 14-11-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka