Nyuma y’icyumweru cyari gishize ikipe y’igihugu y’u Rwanda "AMAVUBI" ikorera imyitozo mu mujyi wa Kigali kuri Kigali Pelé Stadium, ubu ikipe yamaze kugera mu karere ka Huye.

Iyi myitozo y’icyumweru cya mbere ahaniri yitabiriwe n’abakinnyi bakina muri shampiyona y’u Rwanda bagiye biyongeraho abandi bake bakina hanze y’u Rwanda.


Abakinnyi kugeza ubu bakina hanze bamaze kugera mu myitozo barimo umunyezamu Ntwari Fiacre, Sibomana Patrick, Hendrick Mutamuliza, Hakim Sahabo na Manzi Thierry, mu gihe abandi bategerejwe uyu munsi.




Umukino wa mbere w’u Rwanda uzaba ku wa Gatatu tariki 15/11 kuri Stade Huye guhera i Saa Cyenda z’amanywa.

Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Tuzahacanaumucyo