Iri rushanwa ryabaye kuri uyu wa 25 kanama 2017 ryateguwe n’umurenge wa Ruramira mu rwego rwo kwishimira intsinzi ya Perezida Paul Kagame aho bamutoye ku kigero cya 99.7%, Ndagijimana Daniel wakoresheje iminota 39 niwe wasize abandi 40 bahatanaga aho basiganwe ku ntera y’ibirometero bisaga 20.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruramira Gatanazi Longin avuga ko kuba baramamaje ndetse bakanatora neza umukandida wabo Paul Kagame babyishimiye ari nayo mpamvu bateguye iri siganwa ry’amagare.
Aganira na Kigali Today yagize ati ”Uretse kuba siporo ifasha abantu kumera neza mu mubiri twe twateguye iri siganwa mu rwego rwo kwishimira ko twatoye neza
Perezida Paul Kagame kandi urubyiruko rwacu rwabigizemo uruhare rukomeye”
Umuyobozi w’akarere ka Kayonza Murenzi Jean Claude yashimiye umurenge wa Ruramira watekereje iki gikorwa avuga ko imirenge yose yatoye neza kandi ko kwishimira intsinzi bizakomeza.
Ati ”Ndashimira ubuyobozi bwa Ruramira bwatekereje iki gikorwa kandi nanabashimira uburyo mwe baturage mwatoye, mwatoye neza kandi no mu karere twatoye neza tuzakomeza kwishimira iyi ntsinzi”
Uretse Ndagijimana Daniel wegukanye iri rushanwa ari uwa mbere ku mwanya wa kabiri haje Turayizeye Adrien wakoresheje iminota 40 naho ku mwanya wa gatatu haza Bangamwabo Providence we wakoresheje iminota 41 ari nabo bahawe ibihembo.
Uwaje ku mwanya wa mbere yahembwe ibihumbi 20,uwa kabiri ahembwa ibihumbi 15 naho uwa gatatu ahabwa ibihumbi 10 mu gihe buri wese witabiriye iri rushanwa yagenewe umuti w’isabune yo kumesa no gukaraba
Iri rushanwa ryo gusiganwa ku magare rije nyuma y’iryaribanjirije ry’umupira w’amaguru,uyu murenge kandi ngo ukaba uteganya no kuzakurikizaho irindi ryo gusiganwa ku maguru.
Urutonde rw’abaje mu myanya 10 ya mbere:
1.Ndagijimana Daniel 39 min 29”
2. Turayizeye Adrien 40 min 12”
3. Bangamwabo Providence 41min 47”
4. Karuyonga Tresphore 42min 03”
5. Nsabimana Emmanuel 42min 20”
6.Ndungutse Alphonse 42min 36”
7.Hatangimana Jean Bosco 42 min 48”
8.Niyitanga Amos 42min 48”
9.Harolimana Evariste 43min 23”
10.Niyonkuru Diogene 43 min 23”
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|