Kayonza: Ndagijimana Daniel yegukanye irushanwa ryo kwishimira intsinzi ya Perezida Kagame.

Ndagijimana Daniel Utuye mu kagari ka Ruyonza mu murenge wa Ruramira muri Kayonza yegukanye irushanwa ryo gusiganwa ku magare bishimira intsinzi ya Perezida Paul Kagame.

Ndagijimana Daniel wegukanye irushanwa ahembwa
Ndagijimana Daniel wegukanye irushanwa ahembwa

Iri rushanwa ryabaye kuri uyu wa 25 kanama 2017 ryateguwe n’umurenge wa Ruramira mu rwego rwo kwishimira intsinzi ya Perezida Paul Kagame aho bamutoye ku kigero cya 99.7%, Ndagijimana Daniel wakoresheje iminota 39 niwe wasize abandi 40 bahatanaga aho basiganwe ku ntera y’ibirometero bisaga 20.

Bagendaga bacunganwa
Bagendaga bacunganwa

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruramira Gatanazi Longin avuga ko kuba baramamaje ndetse bakanatora neza umukandida wabo Paul Kagame babyishimiye ari nayo mpamvu bateguye iri siganwa ry’amagare.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Ruramira ngo gutora Perezida Paul Kagame ku kigero cya 99.7% nta kuntu ngo batabyishimira
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruramira ngo gutora Perezida Paul Kagame ku kigero cya 99.7% nta kuntu ngo batabyishimira

Aganira na Kigali Today yagize ati ”Uretse kuba siporo ifasha abantu kumera neza mu mubiri twe twateguye iri siganwa mu rwego rwo kwishimira ko twatoye neza
Perezida Paul Kagame kandi urubyiruko rwacu rwabigizemo uruhare rukomeye”

Isiganwa ryitabiriwe n'abasore 40 banyonga amagare asanzwe ya pinebaro
Isiganwa ryitabiriwe n’abasore 40 banyonga amagare asanzwe ya pinebaro

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza Murenzi Jean Claude yashimiye umurenge wa Ruramira watekereje iki gikorwa avuga ko imirenge yose yatoye neza kandi ko kwishimira intsinzi bizakomeza.

Ati ”Ndashimira ubuyobozi bwa Ruramira bwatekereje iki gikorwa kandi nanabashimira uburyo mwe baturage mwatoye, mwatoye neza kandi no mu karere twatoye neza tuzakomeza kwishimira iyi ntsinzi”

Umuyobozi w'akarere ka Kayonza Murenzi Jean Claude yavuze ko bishimishije uko abaturage b'akarere ka Kayonza muri rusange katoye
Umuyobozi w’akarere ka Kayonza Murenzi Jean Claude yavuze ko bishimishije uko abaturage b’akarere ka Kayonza muri rusange katoye

Uretse Ndagijimana Daniel wegukanye iri rushanwa ari uwa mbere ku mwanya wa kabiri haje Turayizeye Adrien wakoresheje iminota 40 naho ku mwanya wa gatatu haza Bangamwabo Providence we wakoresheje iminota 41 ari nabo bahawe ibihembo.

Umukinnyi wese witabiriye isiganwa yahawe amasabune yo gufura no gukaraba
Umukinnyi wese witabiriye isiganwa yahawe amasabune yo gufura no gukaraba

Uwaje ku mwanya wa mbere yahembwe ibihumbi 20,uwa kabiri ahembwa ibihumbi 15 naho uwa gatatu ahabwa ibihumbi 10 mu gihe buri wese witabiriye iri rushanwa yagenewe umuti w’isabune yo kumesa no gukaraba

Iri rushanwa ryo gusiganwa ku magare rije nyuma y’iryaribanjirije ry’umupira w’amaguru,uyu murenge kandi ngo ukaba uteganya no kuzakurikizaho irindi ryo gusiganwa ku maguru.

Mparabanyi ushinzwe amarushanwa mu ishyirahamwe r'umukino w'amagare mu Rwanda yari ahari nawe ngo arebe ko hazavamo abafite impano bazifashishwa muri Tour Du Rwanda
Mparabanyi ushinzwe amarushanwa mu ishyirahamwe r’umukino w’amagare mu Rwanda yari ahari nawe ngo arebe ko hazavamo abafite impano bazifashishwa muri Tour Du Rwanda

Urutonde rw’abaje mu myanya 10 ya mbere:

1.Ndagijimana Daniel 39 min 29”
2. Turayizeye Adrien 40 min 12”
3. Bangamwabo Providence 41min 47”
4. Karuyonga Tresphore 42min 03”
5. Nsabimana Emmanuel 42min 20”
6.Ndungutse Alphonse 42min 36”
7.Hatangimana Jean Bosco 42 min 48”
8.Niyitanga Amos 42min 48”
9.Harolimana Evariste 43min 23”
10.Niyonkuru Diogene 43 min 23”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka