Gahunda irambuye ya Shampiona y’Afurika mu magare u Rwanda rugiye kwakira

U Rwanda rugiye kwakira Shampiona y’Afurika mu mu mukino w’amagare, ikazaba hagati y’itariki 13 na 18 Gashyantare 2018.

Muri Gashyantare, u Rwanda rurakira ibihangange mu mukino w’amagare muri Afurika, aho bazaba bahurira muri Shampiona y’Afurika ihuza abakinnyi abakinnyi bose bakomoka muri Afurika ariko bakazaba bakinira ibihugu byabo.

Areruya Joseph, Valens Ndayisenga na Mugisha Samuel, ni bamwe mu bitezwe bashobora kuzahagararira u Rwanda muri aya marushanwa
Areruya Joseph, Valens Ndayisenga na Mugisha Samuel, ni bamwe mu bitezwe bashobora kuzahagararira u Rwanda muri aya marushanwa

Iyi Shampiona izaba irimo ibyiciro bitandukanye birimo gusiganwa n’igihe umuntu ku giti cye, gusiganwa n’igihe mu makipe bizabera kuva Kicukiro berekeza Bugesera, bagakatira mu nzira harimo na Golden Tulip bakagaruka gusorez Kicukiro

Daniel Teklehaimanot wa Eritrea, ari mu bihangange byitezwe mu Rwanda
Daniel Teklehaimanot wa Eritrea, ari mu bihangange byitezwe mu Rwanda

Harimo kandi gusiganwa mu muhanda (Road race) bizabera mu mujyi wa Kigali aho bazaba bazenguruka ibice bya Stade Amahoro, Kimironko, Kibagabaga, Nyarutarama aho bazajya basoreza kuri Stade Amahoro, inzira isanzwe imenyerewe ku munsi wa nyuma wa Tour du Rwanda.

Gusiganwa n'igihe ku makipe, buri kipe iba igizwe n'abakinnyi bane
Gusiganwa n’igihe ku makipe, buri kipe iba igizwe n’abakinnyi bane

Gahunda irambuye ya shampiyona ya Africa izabera mu Rwanda

Ku wa kabiri tariki 13 Gashyantare 2018:
Ibirori byo gutangiza isiganwa ku mugaragaro

Ku wa Gatatu tariki 14 Gashyantare 2018::
Gusiganwa n’igihe mu makipe (Abakobwa b’abangavu) – 18,6 km
Gusiganwa n’igihe mu makipe (Ingimbi) – 18,6 km
Gusiganwa n’igihe mu makipe (Abakobwa bakuru) – 40,0 km
Gusiganwa n’igihe mu makipe (Abagabo bakuru) – 40,0 km

Ku wa Kane tariki 15 Gashyantare 2018:
Gusiganwa umuntu ku giti cye (Abakobwa b’abangavu)– 18,6 km
Hommes Gusiganwa umuntu ku giti cye (Ingimbi) – 18,6 km
Gusiganwa umuntu ku giti cye (Abakobwa bakuru) – 40,0 km
Gusiganwa umuntu ku giti cye (Abagabo) – 40,0 km

Ku wa Gatandatu tariki 17 Gashyantare 2018:
Gusiganwa mu muhanda (Ingimbi) – 72 km
Gusiganwa mu muhanda (Abakobwa b’abangavu)– 60 km
Gusiganwa mu muhanda (Abakobwa bakuru) - 84 km

Ku Cyumweru tariki 18 Gashyantare 2018:
Gusiganwa mu muhanda -168 km

U Rwanda umwaka ushize rwegukanye umudari wa Bronze nyuma yo kuza inyuma ya Eritrea na Algeria
U Rwanda umwaka ushize rwegukanye umudari wa Bronze nyuma yo kuza inyuma ya Eritrea na Algeria

Muri Shampiona y’Afurika y’umwaka ushize yabereye mu Mujyi wa Luxor muri Egypt, ikipe yari ihagarariye u Rwanda, yegukanye umwanya wa Gatatu mu gusiganwa n’igihe bakina nk’ikipe, ikaba yari igizwe na Valens Ndayisenga, Bosco Ndengimana, Joseph Areruya na Samuel Mugisha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

u Rwanda ruzabikora tuzabatiza imbaraga twese tubabe inyuma maze twongere tuzamure idrapeau ryigihugu bavandimwe mwe sukomubyumva mumfyashe KBS

Abel yanditse ku itariki ya: 6-01-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka