Team Rwanda yegukanye umudari wa Bronze muri Shampiona y’Afurika

Ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare yegukanye umwanya wa gatatu muri Shampiona y’Afurika ibera mu Misiri (Egypt)

Team Rwanda nyuma yo kwegukana umwanya wa gatatu
Team Rwanda nyuma yo kwegukana umwanya wa gatatu

Muri Shampiona y’Afurika y’umukino w’amagare ibera mu Mujyi wa Luxor muri Egypt, ikipe ihagarariye u Rwanda, kuri uyu munsi yegukanye umwanya wa Gatatu mu gusiganwa n’igihe bakina nk’ikipe: Valens Ndayisenga, Bosco Ndengimana, Joseph Areruya na Samuel Mugisha.

Ikipe y'u Rwanda mbere yo guhaguruka
Ikipe y’u Rwanda mbere yo guhaguruka
U Rwanda rwaje rukurikiye Eritrea na Algeria
U Rwanda rwaje rukurikiye Eritrea na Algeria

Ikipe ya Eriterea ni yo yaje ku mwanya wa mbere ikoresheje isaha 1, iminota 8 n’amasegonda 42, ikurikirwa na Algeria yakoresheje isaha 1, iminota 10 n’amasegonda 36, u Rwanda ruza ku mwanya wa gatatu rukoresheje isaha, iminota 12 n’amasegonda 27.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ferestastion basore.

kwizera bruno yanditse ku itariki ya: 17-02-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka