Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Kanama 2017, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), yatangaje amajwi y’agateganyo 100% ku rwego rw’igihugu.
Kagame akomeje kuyobora ku ntera nini n’amajwi 98.63%, umukandida wigenga Philippe Mpayimana akurikiyeho n’amajwi 0,73% naho Dr. Frank Habineza uhagarariye ishyaka Democratic Green Party akaza inyuma n’amajwi 0.47%.
Ku ruhande rw’ishyaka FPR-Inkotanyi ryamaze kwegukana intsinzi birasa nk’aho ntacyo bagitegereje ku bizava mu majwi asigaye, kuko ntacyo byahindura ku majwi. Nyuma yo gutangaza amajwi agera kuri 80% by’amaze kubarurwa, abari bashyigikiye Kagame bahise bajya mu kwishimira iyi ntsinzi.
Mu ijambo yagejeje ku banyamuryango ba FPR-Inkotanyi nyuma gato y’aho amajwi atangarijwe, Kagame yashimiye abamushyigikiye bose n’abo bari bahanganye muri ayo matora. Ahita avuga ko igikurikiyeho ari akazi kagiye gukomeza ko kubaka igihugu.
Yijeje impinduka no kongera umurego mu iterambere ry’igihugu, avuga ko kuba Abanyarwanda baramusabye gukomeza kubayobora nawe akabyemera ari ikimenyetso kigaragaza ko yifuza gukomeza kubagezaho ibyiza.
Ku rundi ruhande, Mpayimana na Dr. Habineza bari bahanganye na Kagame bakiriye neza ibyavuye mu matora muri rusange, nk’uko babitangarije itangazamakuru.
Bashimye Abanyarwanda umutuzo bagaragaje mu matora kuva atangira kugera ku musozo. ibyo batangaje byaje byunga mu rya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora nayo yari yatangaje ko nta kibazo cy’umutekano muke kigeze kigaragara mu gikorwa cy’amatora.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|