Dukurikire:

Irembo  →  Amatora

NEC iracyabara amajwi ya nyuma, abatoye Kagame kubyina intsinzi babigeze kure

Yanditswe na KT Editorial 5-08-2017 - 18:01'  |   Ibitekerezo ( )

Ibyishimo ni byose mu gihugu ku bashyigikiye Paul Kagame kubera intsinzi yaraye yegukanye, mu gihe Komisiyo y’Amatora yo ikomeje gukusanya amajwi ya nyuma ngo itangaze imibare ntakuka.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Kanama 2017, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), yatangaje amajwi y’agateganyo 100% ku rwego rw’igihugu.

Kagame akomeje kuyobora ku ntera nini n’amajwi 98.63%, umukandida wigenga Philippe Mpayimana akurikiyeho n’amajwi 0,73% naho Dr. Frank Habineza uhagarariye ishyaka Democratic Green Party akaza inyuma n’amajwi 0.47%.

Ku ruhande rw’ishyaka FPR-Inkotanyi ryamaze kwegukana intsinzi birasa nk’aho ntacyo bagitegereje ku bizava mu majwi asigaye, kuko ntacyo byahindura ku majwi. Nyuma yo gutangaza amajwi agera kuri 80% by’amaze kubarurwa, abari bashyigikiye Kagame bahise bajya mu kwishimira iyi ntsinzi.

Mu ijambo yagejeje ku banyamuryango ba FPR-Inkotanyi nyuma gato y’aho amajwi atangarijwe, Kagame yashimiye abamushyigikiye bose n’abo bari bahanganye muri ayo matora. Ahita avuga ko igikurikiyeho ari akazi kagiye gukomeza ko kubaka igihugu.

Yijeje impinduka no kongera umurego mu iterambere ry’igihugu, avuga ko kuba Abanyarwanda baramusabye gukomeza kubayobora nawe akabyemera ari ikimenyetso kigaragaza ko yifuza gukomeza kubagezaho ibyiza.

Ku rundi ruhande, Mpayimana na Dr. Habineza bari bahanganye na Kagame bakiriye neza ibyavuye mu matora muri rusange, nk’uko babitangarije itangazamakuru.

Bashimye Abanyarwanda umutuzo bagaragaje mu matora kuva atangira kugera ku musozo. ibyo batangaje byaje byunga mu rya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora nayo yari yatangaje ko nta kibazo cy’umutekano muke kigeze kigaragara mu gikorwa cy’amatora.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Live Reporting

Election Tweets

Copyright © 2024 Kigali Today. All Rights Reserved.